Inzego z’umutekano zihuriweho n’u Rwanda na Mozambique zafashe ahantu hashya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Inzego z’umutekano zihuriweho n’u Rwanda na Mozambique zafashe ahantu hashya hari hihishe ibyihebe mu gace ka Nhica do Ruvuma na Pundanhar two mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma.

Nyuma yo gutsimburwa muri ibyo birindiro bishya, ibyihebe byahungiye mu bice byerekeza mu Karere ka Muidube kahariwe Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM).

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko mu bitero byagabwe ku byihebe mu minsi ishize, abasivili 17 barokowe mu maboko y’ibyihebe birimo guhunga uduce twafashwe byari byaragize ubwihisho.

Mu batabawe harimo abagore n’abana, mu gihe ibyihebe bibiri byafatanwe na bo, na ho abandi babiri bari bafite intwaro zoroheje biciwe mu gico baguyemo.

Umuyobozi w’Inzego z’umutekano ziri ku rugamba Brig Gen P Muhizi yasuye ingabo za Mozambique muri Nhica do Ruvuma n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda i Pundanhar anabashimira ibikorwa byakozwe.

Yabamenyesheje ko ibyihebe bya Ansar sunna Wa Jammah (ASWJ) bagabanyutse cyane kubera ibikorwa by’ingabo zishyize hamwe ariko abasaba gukomeza kuba maso igihe cyose.

Inzego z’umutekano za Mozambique (FADM) n’iz’u Rwanda (RSF) zamaze kwambura agace ka Nhica do Ruvuma n’aka Pundanhar duherereye mu bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma. Utwo duce tuzwi cyane ku mirima minini ihingwamo imyumbati, tukaba dufite ibiturage byari byarahinduwe amatongo kubera ko abaturage bari barataye ibyabo.

Ibyaro byaho byari byarigaruriwe n’ibyihebe bisigaye bibunza akarago, nka hamwe byari byarahinduye indiri yabyo byihishamo mu mugambi wo kugerageza kwigarurira uduce byatakaje mu bikorwa bya mbere inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Momzambique zafatanyijemo zikabyamurura mu gihe gito gishoboka mu mwaka ushize.

Ingabo za SADC na zo zamaze kumenyeshwa ko zigomba gutanga ubufasha bwo gutangatanga no gukumira umwanzi waba agerageza guhungira mu bice zahawe gucungira umutekano.

Umugaba w’Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Mozambique Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye abasore n’inkumi bagabye igitero kuri ibyo byihebe aho bari ku itabaro mu gace ka Pundanhar mu cyumweru gishize, nyuma y’igihe gito kabohowe.

Mu butumwa yabagejejeho, yabashimiye ndetse ashimangira ko bakwiye guhora bari maso, kurangwa n’ikinyabupfura no gukoresha imbaraga zabo zose mu rwego rwo kurinda hagamijwe kugera ku ntego yabo nta wakomeretse cyangwa hagakomereka bake bashoboka.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na we yagarutse ku murimo ukomeye abasore n’inkumi u Rwanda rwohereje muri Mozambique bakomeje gukora, agaragaza ko bamaze kugarura umutekano w’Intara ya Cabo Delgado ku kigero kiri hejuru ya 85%.

Ati: “Igice kinini cya Cabo Delgado cyabonye umutekano. Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyemo zikorana n’ingabo za Mozambique kugira ngo zikemure icyo kibazo, na cyo navuga nka 85% cyarakemutse; 15% ni uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana na bo kugira ngo na ho bahasukure neza.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga ubufasha mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga 2021, mu gihe imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara ikubye u Rwanda inshuro eshatu kandi ikungahaye ku mutungo kamere utandukanye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/02/2022
  • Hashize 2 years