Icyizere ni cyose ku izahuka ry’umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Burundi – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Icyizere ni cyose ku izahuka ry’umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’imyaka igera kuri irindwi umubano w’ibihugu byombi ujemo agatotsi.

Icyo cyizere cyashimangiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8 Gashyantare, mu ijambo yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko n’Abanyarwanda bari bakurikiye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma.

Perezida Kagame yabigarutseho agaragaragaza ko amakuru arambuye ku izahuka ry’umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Burundi azatangazwa mu minsi iri imbere.

Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2020, abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bahura n’abayobozi b’u Burundi ku mupaka cyangwa i Burundi, ndetse no mu kwezi kwa Mutarama vuba aha Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yoherereje Perezida Kagame intumwa zizanye ubutumwa bwe.

Icyo gihe hari ku italiki ya 10 Mutarama 2022, intumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira, wazanye ubutumwa bwari bugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagize ati: “Navuga rero ko kari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiye, uko  byari bisanzwe.  Ndetse n’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekako bijyanye no ku mupaka mujya mubikurikira muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka bagatera u Rwanda bakongera bakaburira mu Kibira. Turagenda tubyumvikana n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo, kugira ngo kiveho burundu. “

Umukuru w’Igihugu yakomeje aburira ababa bihishe inyuma y’ibyo bitero shuma ku Rwanda bihisha muri Nyungwe no mu ishyamba rya Kibira ko mu bihe biri imbere bazahura n’akaga gakomeye ati: “Ababiri inyuma rero bazarushaho kugira ibyago….”

Umubano w’u Rwanda utangiye kugaragaza icyizere cyo kuzahuka warajemo agatotsi guhera mu mwaka wa 2015, bwo nyakwigendera Nkurunziza Pierre ari we wari ku butegetsi aho gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu kwe byateje umwuka mubi bigatuma Abarundi basaga ibihumbi 1000 biganjemo abagore n’abana bahungira mu Rwanda.

U Burundi bwahise bushinja u Rwanda ko rucumbikira abanzi babwo, bituma umwuka mubi utangira kuvuka kuko u Rwanda rwagaragazaga ko abo rucumbikiye ari impunzi zahunze umutekano muke.

Hashize igihe, impande zombi zigaragaza ubushake bw’imibanire myiza kuko mu bihe bishize intumwa z’ibihugu byombi zagiye zihurira ku mupaka ubihuza mu biganiro bigamije kunoza uwo mubano.

Ku italiki ya 1 Nyakanga umwaka ushize, u Rwanda rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo u Burundi n’u Rwanda byubake umusingi ukomeye w’imibanire ishingiye ku mateka n’umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke n’iterambere rirambye.

Perezida w’u Burundi na we yashimye u Rwanda ndetse avuga ko kuba rwaritabiriye ibyo birori, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kuzahura umubano wabyo.

Ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye buje nyuma y’aho ku wa 27 Ukuboza 2021, Perezida Ndayishimye yasengeye u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.

Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n’umugore we bazamuye ibendera ry’u Burundi agira ati: Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane na bo kugira ngo tugire abaturanyi beza.”

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n’ubuhahirane birushijeho kunoga nk’uko byahoze.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/02/2022
  • Hashize 3 years