Urwenya : Mufungure indobo zanyu dusome mu byakubiswe!

  • Niyomugabo Albert
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umupasiteri umwe wakundaga inyama cyane ubwo yari agiye mu materaniro ku Cyumweru ageze mu nzira asanga hari inka yakubiswe n’inkuba barikuyibaga, abwira abo bantu ati “mumbikireho ibiro bitanu mubishyire mu ndobo ndabifata mvuye mu materaniro”.

Nuko ageze mu rusengero kuko ariwe wagombaga kwigisha aravugishwa ati” mufungure indobo zanyu dusome mu byakubiswe n’inkuba ibiro bitanu”

- Umusore yajyanye umukunzi we iwabo kumwerekana, igihe bari ku meza bafata amafunguro se w’umuhungu yongorera umwana we ati:”niko sha uyu mukobwa ureba imirari akaba atagira amenyo wamukundiye iki?”

Umusore abwira se ati:”papa nushaka uvuge cyane nta nubwo yumva “.

- Umujura yagiye mu rugo rurimo umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe yiba televiziyo ariruka.Wa wundi ufite ubumuga bwo mu mutwe amwirukaho barirukaaaaaaa, kera kabaye amugeraho , umujura atangira gusaba imbabazi naho wa murwayi ati “akira telecomande wari uyibagiwe”.

- Umwarimu yabajije umunyeshuri Manzi ati “urumva wifuza kuzaba iki?
Ati”nshaka kuzaba umucuruzi ukomeye, nkajya mpora za Nairobi na Dubai kandi nkazajya nkorera ibiruhuko muri Caraibes na Pacifique”.

Mwarimu ati ndumva ufite inzozi nziza, abaza na Pamela ati wowe uzaba iki? Umukobwa aratekereza ati “nzaba umugore wa Manzi”!

  • Niyomugabo Albert
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years