Rwanda: RBC iratangaza ko abaturage basaga ibihumbi 6 bafite ikibazo cy’uburwayi bw’Imidido

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, kiratangaza ko abaturage basaga ibihumbi 6 bafite ikibazo cy’uburwayi bw’imidido, nyamara bamwe muri aba baturage bavuga ko batarasobanukirwa n’ubu burwayi kuko babona amaguru yabo abyimba gusa.

Imidido ni uburwayi bufata igice cy’amaguru ibirenge bikabyimba ndetse kubyimba bikagenda bizamuka no hejuru y’amavi, uburwaye agakurizamo n’ubumuga bwa burundu.

Bamwe mu baturage bafite iki kibazo bavuga ko badasobanukiwe n’iki kibazo kuko babonye ibirenge bibyimba gusa ku buryo batakiva mu ngo.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kigaragaza ko indwara y’imidido ari imwe mu ndwara 20 zititaweho, ndetse zikomeje kugariza abaturage cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru kubera ubutaka bw’amakoro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya n’ibyorezo, Dr Mbituyumuremyi Aimable arasaba abaturage kwivuza hakirikare, kuko ubu burwayi buvurwa bugakira iyo butarazahaza umurwayi ndetse hakaba harashyizweho n’amavuriro yabwo.

Kaminuza y’u Rwanda iri mu gikorwa cy’ubushakasha kugira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’ubu burwayi, niba bushobora kuba uruhererekane mu muryango ndetse banafashe abaturage kubona ubuvuzi  no kurwanya akato kabakorerwa .

RBC igaragaza ko mu Rwanda hari abarwayi b’imidido basaga ibihumbi 6, abenshi bakaba biganje mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 2 years