Tennis : Mugisha yerekeje muri Extreme Tennis Academy mu Misiri
Mugisha Emmy wari usanzwe akinira ikipe ya IPRC Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu mu mukino wa Tennis mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 04 Gashyantare 2022 arahaguruka mu Rwanda naEgypt Air yerekeza mu Misiri aho agiye gukomereza gahunda yo gukina mu ishuri ry’umukino wa Tennis “Extreme Tennis Academy”.
Iri shuri riherereye mu Mujyi wa Ismailia rikagira n’andi mashami mu Mijyi itandukanye irimo Cairo mu Misiri.
Mugisha ufite imyaka 20 y’amavuko atangaza ko azamara muri Extreme Tennis Academy amezi 6 ashobora no kwiyongera akaba azabona umwanya wo gukora imyitozo ndetse n’amahirwe yo gukina amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru.
Ati : “ Hariya nzaba nkora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru ubundi nitabire n’amarushanwa menshi mpuzamahanga.”
Akomeza avuga ko azunguka byinshi kuko mu Misiri ari kimwe mu bihugu by’Afurika byakira amarushanwa mpuzamahanga menshi. Mugisha avuga ko nakina amarushanwa menshi bizatuma azamuka ku rutonde bityo abe yabona n’amahirwe yo gukina amarushanwa akomeye.
Mugisha yatangiye gukina umukino wa Tennis afite imyaka 9 muri 2011 aho yatangiriye mu ikipe Kanombe Tennis Club. Yakinnye amarushanwa atandukanye mpuzamahanga yaba ari ayabereye mu Rwanda no hanze.