Rusizi: Bamwe mu bacuruza amavuta y’amamesa baguze mu cyamunara barasaba kurenganurwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/01/2022
  • Hashize 3 years
Image

Aba nacuruzi batabaza baravuga ko babiterwa nuko bagura amavuta muri cyamunara yibiba byafashwe na Polisi ishinzwe kurwanya magendu babifitiye ibyangombwa bya cyamunara ugasanga barajujubywa n’abasekirite bakorera mu isoko rya Kamembe.

Mu bo batunga urutoki ni Uwitwa Rukaka Eric bashinja ko abajujubya bitewe nuko mbere yuko bacuruza amavuta adafitiwe ibyangombwa bamuhaga Ruswa y’ibihumbi icumi kugirango abakingire ikibaba,ariko kuri ubu kuba bacuruza ayavuye muri cyamunara bafitiye ibyangombwa bakaba barahagaritse guha Uwo Rukaka Eric n’igiceri kuko ntacyo baba bayamuhera.


Bamwe muri bo baganiriye na Muhabura bavuze ko babangamiwe cyane nuwo mugabo uza kubahutaza cyane kubwo kutamuha ruswa nkuko babyivugira.


Berthe Mukamwiza [Wahinduriwe Amazina]yavuze ko bajya kubona bakabona Eric aje akabafata amavuta yabo bagatangazwa nuko basanze umugore we ayacuruza kandi atari asanzwe akora ubucuruzi bw’amavuta.


Yagize ati:”Aherutse kuza mafata amavuta y’ibihumbi mirongo itanu arayajyana birangiye nsanga umugore we bwite ari kuyacuruza ,nkibaza ako karengane kazagarukira he bikatuyobera.”


Yunzemo ko ku wa mbere uwo Eric yaje agafata bamwe mu bari bayafite barikumwe n’abandi baribafite Salsa akabashyira abapolisi bakabafungira ahitwa kwa Ibambasi .


Ati:”Yaraje afata murumuna wanjye Witwa Bahati Mariama n’abandi barikumwe abashyira abapolisi babajyana kwa Ibambasi gusa baza kwimurirwa ahitwa kuri APPEDUC gusa mu gitondo barekuye abo bacuruzaga Salsa ,mirumuna wanjye baramureka,nubu ubwo tuvugana aracyafunze.”


Consolee Mukansanga we avuga ko batagakwiye kujujubya kuko ayo mavuta yaguriwe muri.cyamunara bityo ko yakagombye gucuruzwa kuko nabakora cyamunara bayikora bazi neza ko azacuruzwa.


Yagize ati:”Ntabwo wagura ikintu muri cyamunara bakaguha icyangombwa bazi ko kitemewe niyo mpamvu rero abatwirukaho bose bakaturetse tugahahira imiryango yacu kuko abayaduhaye nabo baribazi ko azacuruzwa,Nibaduhe amahoro.”


Manasseh Ntakiyimana ni Umucuruzi barangurira ayo mavuta y’amamesa akavuga ko ayo mavuta afitiwe ibyangombwa byavuye muri cyamunara ikoreshwa na Polisi ishinzwe kurwanya Magendu bityo rero akumva ko abo bajujubywa byaba bikorwa nabatabisobanukiwe.


Yagize ati:”Bashyira ibyafashwe ku isoko abafite amafaranga bakajyayo bagapiganwa nanjye rero napiganiwe amavuta y’amamesa yinjiye.mu buryo butemewe ,ndatsinda bampa mavuta natsindiye aherekejwe n’ibyangombwa,numva ntacyo ntujuje hagati aho.”


Gusa yavuze ko nta byinshi yatangaza ku bw’umutekano we atikura aho yarari.
Ati:”Amakuru ni ayo nguhaye ibindi mbabarira ntikura naho narindi , murabizi iyo tuvuganye n’abanyamakuru,ibikurikiye ntibiba byiza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bwo buvuga ko icyo kibazo bwakimenye ko bwatangiye no kugikurikirana bufatanyije n’inzego zinyuranye ariko bugaruka kuri Rukaka Eric bivugwa ko asaba ruswa abacuruzi buvuga ko bibaye ari uko yabibazwa mu buryo bw’amategeko.


Nsengiyumva Vincent de Paul ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe yavuze ko bari gukurikirana icyo kibazo.


Yagize ati:”Ikibazo twakimenye ariko turigufatanya n’izindi nzego kugirango ikibazo tugihe umurongo ariko kubya Rukaka Eric ntacyo nabivugaho cyane dore ko ibyo ashinjwa nabo bikurikiranwa biciye mu mategeko.”


Uyu muyobozi kandi yavuze ko umuturage atagomba kugura Service agenerwa n’amategeko kuko iyo bigenze gutyo bidindiza iterambere kuko biba byamaze kuba ruswa,akaba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko kandi cyashyizwe mu byaha by’ubugome bityo akaba atanga ubutumwa ku baturage kutagwa mu mutego wo gutanga ruswa Dore ko uwayitanze nuwayakiriye bose bahanwa kimwe ,asaba umuturage wakakwa ruswa guhita atungira agatoki uyimusaba kugirango ahite akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/01/2022
  • Hashize 3 years