Rusizi :Guhenda kw’ibirayi byaba bigiye kuba Umugani

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 08/01/2022
  • Hashize 3 years
Image

Igihingwa cy’ibirayi ntigikunze guhingwa mu mirenge y’Akarere ka Rusizi ku buryo usanga ku isoko ibirayi biba byihagazeho nibiba byihagazeho biba byaturutse mu bice burangwamo ubu buhinzi nka Musanze na Rubavu.


Iyo ibirayi bihari usanga igiciro cyabyo gihanitse ku buryo ikiro kimwe cyabyo gishobora kugura amafaranga magana ane bityo bigaruta biribwaho nuwifite kuko nta ntahonikora wabona ayo mafaranga yo kukigura.

Akarere ka Rusizi n’abafatanya bikorwa bakomeje gushaka ingamba zo guhinga icyo gihingwa harimo gushyira ishwagara ahagaragara ubutaka busharira ,gutanga inyongeramusaruro ku bahinzi no gukora ubukangurambaga bushyigikira iki gihingwa cy’ibirayi.


Nkuko amakuru agera kuri MUHABURA.RW abihamya hari imirenge igeragezwa ryerekanye ko ibirayi bishoboka nko mu Murenge wa Bweyeye ndetse na Butare imirenge itatangaga icyizere ku ihingwa ry’icyo gihingwa.

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Bweyeye bavuga ko babonye ko bishoboka gukirigita ifaranga baricyesheje icyo gihingwa.


Kalisa Deogratias wariwahinze icyo gihingwa yabwiye muhabura ko bagiye gushyira imbaraga mu ihingwa rya kino gihingwa bagasaba Akarere n’Abafatanyabikorwa kubatera ingabo mu bitugu.


Ati:”Muri Bweyeye turakomeje ,twabonye ko igihingwa tugisizemo imbaraga tugakora tutikoreshe byatugeza ku iteramvere nkabagihinga baturuka za Musanze na Rubavu.”


Yakomeje avuga ko bageragereje ku buso buto ariko bakaba bakomeje kubona umusaruro ushimishije nkuko byagaragaye.Dukomeje gusaba Akarere kacu kudushyigikira ubutaka butabyazwaga umusaruro bwabyazwa umusaruro.


Aba bahinzi ntibabusanya n’abahinzi bo mu murenge wa Butare aho nabo bavuga ko bagiye gushyira imbaraga muri iyi gahunda yo guhinga ibirayi kuko igeragezwa ryerekanye ko bishoboka.

Umwe mubakoze igerageza ry’ihingwa ry’ibirayi akaba n’umwarimu mu mashuri y’isumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntabitimbo Ndayizeye Theogene Alias Kayireba avuga ko ku buso bwageragerejweho bwatanze umusaruro gusa hagomba gushyirwamo imbaraga ,tugasaba Akarere nako kudufasha nkuko bigenda mu turere duhingwamo iki gihingwa aho abahinzi bashyirwa hamwe bagahabwa imbuto z’indobanure zitangwa na RAB ,Abahinzi bagashyirwa no mu mashyirahamwe.


Yagize ati:”Nidufashwe ibishoboka naho igihingwa cyo cy’ibirayi twabonye ko gishoboka ku butaka bw’umurenge wa Butare.”

Amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi aravuga ko akarere nako kiteguye gukora ibishoboka kagashyigikira abahinzi bose bazagaragaza ubushake mu iterambere ry’igihingwa cy’ibirayi bazashyigikirwa mu guteza imbere icyo gihingwa.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 08/01/2022
  • Hashize 3 years