Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe kurwanya Malariya
Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bwashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa zikomeje guhugurira abaturage kwirinda indwara nka Malariya zibagiranye kuzirwanya ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga.
Uretse muri Sudani y’Epfo, imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) igaragaza ko mu bihe by’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19, mu bihugu bitandukanye ku Isi yose imibare ya Malariya yazamutse mu buryo budasanzwe kubera ko ahenshi imbaraga zarunduriwe mu guhangana n’icyo cyorezo gishya cyaje nta myiteguro yo guhangana na cyo ihari.
Imibare ya OMS igaragaza ko abarwaye Malariya ku Isi bavuye kuri miliyoni 227 mu mwaka wa 2019 bakagera kuri miliyoni 241 mu mwaka wa 2020 mu gihe abahitanywe na yo bavuye ku bihumbi 409 bakagera ku bihumbi 627.
Birashoboka ko imibare yakomeje kwiyongera mu mwaka ushize wa 2021 kuko Isi yakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 aho virusi igitera igenda yihinduranya uko bukeye n’uko bwije.
Icyo cyorezo cyazimije ikibatsi cyagurumanaga mu guhangana n’izindi ndwara zirimo na Malariya ihitana umubare munini muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho 96% by’ababuze ubuzima mu 2021 bishwe n’iyo ndwara. Ni mu gihe ako Karere Sudani y’Epfo n’u Rwanda bibarizwamo, kikoreye 93% by’umutwaro wa Malariya ku Isi yose
Ubuyobozi bwa UNMISS bwatangaje ko abaturage bo mu Ntara ya Equatoria muri Sudani y’Epfo bagize umugisha wo kuba barinzwe n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Butumwa bwa UNMISS, kuko zakomeje kubafasha mu rugendo rwo kongera kwibuka kwirinda Malariya ikomeje guhitana benshi muri icyo Gihugu n’ahandi henshi ku Isi.
Igihe Ingabo z’u Rwanda zatangiraga kubona umuvuduko udasanzwe w’ubwiyongere bw’abarwayi ba Malariya muri iyo Ntara ya Equatoria iherereye mu Burasirazuba bw’Igihugu, zahise zifata ingamba zo gufasha abo baturage kuyihashya.
Mu bikorwa byakozwe harimo gutanga ubuvuzi, inzitiramibu n’ibindi bikoresho ndetse n’ubukangurambaga bwo kwirinda kwandura n’ikwirakwira ry’iyo ndwara izengurutswa n’umubu w’ingore.
Ubukangurambaga bwo kwirinda ni ingenzi cyane muri ibi bihe, kuko nubwo aba baturage bamaze igihe kinini babona ububi bwa Malariya, ndetse bakanakangurirwa kuyirinda, muri ibi bihe bari bakeneye kwibutswa kuko abenshi bari baradohotse ku ngamba zo kwirinda.
Obusuk Michael, Umuyobozi w’agace ko guturamo mu Mujyi wa Torit kitwa Morwari, yagize ati: “Abarwayi ba Malariya bakomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko mu bagore n’abana bato. Birababaje, kuko abenshi mu baturage batarasobanukirwa neza uko bakwirinda.”
Obusuk akomeza avuga ko n’abenshi mu basobanukiwe uko bakwirinda iyi ndwara bashobora kuba badafite ibikoresho byose nkenerwa by’ubwirinzi birimo inzitiramibu, imiti yica udukoko ndetse n’ubundi buryo busaba ubushobozi.
Amakuru meza ahari ni uko ingo zisaga 600 zamaze guhabwa ibyo bikoresho n’ubumenyi bukenewe mu bukangurambaga bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, ubuyobozi bw’ako gace bukaba buvuga ko buzahora buzirikana icyo gikorwa iteka ryose.
Obusuk ati: “Turabashimira cyane kuba barahaye imiryango yacu ukuboko gutabara. Twizeye ko n’abandi basigaye bazahabwa ubu bufasha mu bihe biri imbere.”
Muri ubwo bukangurambaga kandi, abaturage ba Sudani y’Epfo bakangurirwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho na OMS yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu 136 muri icyo Gihugu mu bakabakaba 16,000 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo.