U Rwanda rwatangaje abanduye bashya barenga 2000 ku munsi umwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu bashya 2,083 ari bo banduye Covid-19 ku wa gatatu, ba mbere benshi babonetse ku munsi umwe kuva haboneka ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwa Omicron.

Biyongereyeho abarenga 1000 ku banduye bashya 998 u Rwanda rwari rwatangaje ku munsi wabanje.

Umurwa mukuru Kigali ni wo wihariye umubare munini, ahabonetse abanduye bashya 1,133. Uturere tubiri two mu burasirazuba – Bugesera na Kirehe – ni two twonyine tutabonetsemo abanduye bashya mu turere 30 tugize u Rwanda.

Kuva ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri ubwo u Rwanda rwatangazaga ko mu gihugu habonetse abantu ba mbere banduye ubwoko bushya bwa Omicron bwandura byihuse kurushaho, imibare yakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Kuri iyo tariki abanduye bashya mu gihugu bari 50 (bangana na 0.5%) – babonetse mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere dutanu – mu gihe mu minsi irindwi yari ishize icyo gihe bari 314, bangana na 0.3%.

Imibare mishya ya minisiteri y’ubuzima yerekana ko abo banduye mu masaha 24 ashize bangana na 9.1%, mu gihe mu minsi irindwi ishize abanduye bose hamwe ari 6,373 – bangana na 5%, muri rusange bangana na 910 bagiye bandura buri munsi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’ubwa Delta, abanduye Omicron bakaba bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro.

Ariko muri iki cyumweru ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye ko kwiyongera kw’ubwandu bishobora gutuma inzego z’ubuvuzi zigera hafi ku kunanirwa gutanga serivisi, kandi ko ibyago bitejwe na Omicron “biracyari hejuru cyane”.

Mu yindi ngamba yo guhangana n’ubu bwandu bushya, u Rwanda rwagabanyije igihe cy’amezi atandatu byari bisanzwe bifata kugira ngo uwakingiwe byuzuye abone urukingo rwo gushimangira, rugishyira ku mezi atatu.

Kugeza ubu abamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda bagera kuri miliyoni 5,4, bangana na 40%. Abantu 1,348 ni bo bamaze gutangazwa ko bishwe na coronavirus mu gihugu kuva iki cyorezo cyatangira.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/12/2021
  • Hashize 2 years