Ijambo rya Perezida Kagame agaragaza uko Igihugu gihagaze
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda, n’abandi bose bamukurikiye, ijambo ryibanze ku kugaragaza uko Igihugu gihagaze mu nzego zose uhereye ku miyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera.
Ni ijambo ryatambutse imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda no ku bindi bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru:
Bayobozi b’Inzego zitandukanye z’Igihugu cyacu, nshuti z’u Rwanda, Banyarwanda mwese.
Mbanje kubasuhuza.
Uyu ni umwaka wa kabiri dusoje duhanganye n’icyorezo cya COVID-19. Byadusabye kwiga vuba nk’Igihugu kugira ngo tumenye guhangana n’ibibazo bishya byetewe n’icyo cyorezo uko cyagiye gihinduka.
Icyakora twashoboye gutera intambwe nziza kandi Igihugu cyacu gihagaze neza.
Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda twese ku bwo gukomeza gukora cyane no gukomera ku iterambere n’imibereho myiza byacu n’iby’Igihugu cyacu, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye.
Muri uyu mwaka u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi birimo ibyo mu Nzego z’ubuzima, ubukungu n’umutekano. Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira Igihugu cyose urukingo rwa COVID-19.
Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu, guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.
Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira kandi tukitegura guhangana n’icyashaka kuduhungabanya. Ni yo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryango, ari Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ndetse n’amasosiyete nka BioNTech mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha.
Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye bishimishije kandi twizeye ko bizakomeza.
Ikigega cyo kuzahura ubukungu kingana na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu, cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n’Urwego rw’Ubukerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora kandi bagakomeza guha Abanyarwanda akazi.
Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda, azakomeza kunganira ishoramari risanzwe mu Gihugu ndetse n’irishya. Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda nubwo hari icyorezo COVID-19 yashimangiye isano hagati y’ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.
Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare byaradufashije, bituma Igihugu cyacu kitabohwa n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza. Turashishikariza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko rwacu gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije uyu munsi n’ejo hazaza.
Nyuma yo gufunga kenshi amashuri hirya no hino mu Rwanda, yongeye gufungura kandi yakomeje no gukora mu gice kinini cy’uyu mwaka. Abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta igihe ibintu byose byari bigifunze, no kwimukira mu cyiciro gikurikiraho cy’amasomo yabo.
Amatora y’Inzego z’ibanze yarabaye nyuma yo gusubikwa. Ubu duteze byinshi ku bayobozi batowe, icy’ingenzi cyane cyane muri byo ni ukunoza imitangire ya serivisi ku baturage.
Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi, aho rwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’Igihugu mu 2021. U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.
Nubwo hakiri ibibazo byinshi mu ngendo no guteranira hamwe u Rwanda rwashoboye kwakira ibirori by’ingenzi muri uyu mwaka harimo n’irushanwa nyafurika rya Basketball (Basketball Africa League) ryari ribaye ku nshuro ya mbere, ndetse n’inama zikomeye.
Igituma dukomeza kugera ku iterambere ry’u Rwanda ni ubufatanye buhamye dufitanye n’abafatanyabikorwa, byaba ibigo byangwa ibihugu. Kwishyira hamwe byaba mu Karere cyangwa ku Mugabane w’Afurika, bikomeje kuba ku isonga muri gahunda zacu.
Dukomeje gushimangira umubano w’Igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu Karere turimo, ndetse no hanze yako tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese. Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano harimo muri Repubulika ya Santarafurika na Mozambique.
U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’Igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere. Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.
Reka dukomeze dukorere hamwe kandi twubakire ku byo tumaze kugeraho.
Mbifurije mwese hamwe n’abanyu gusoza uyu mwaka mu mahoro, ubuzima bwiza n’ibyishimo.
Murakoze.