Nyarugenge: Iyo Abana bahabwa ibihano bikomeye Igihugu kirahomba -AJPRODHO

  • Richard Salongo
  • 15/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Ababyeyi bo mu mukarere ka Nyarugenge barasabwa guha abana babo uburere budahutaza birinda kubakubita no kubaha ibindi bihano bikomeye, kuko bibagiraho ingaruka mubuzima bwabo.Ibi barabisabwa mugihe muri aka karere hamaze igihe hari ubukangurambaga kukurwanya ibihano bikomeye bihabwa abana.

Ubu bukangurambaga bwabereye mukarere ka Nyarugenge , bwakozwe n’umushinga ’Uburere budahutaza’, ushyirwa mu bikorwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu AJPRODHO Jijukirwa, kubufatanye na Seve the children .

Bamwe mubabyeyi bamaze igihe bitabira ubwo bukangurambaga, bavuga ko ubundi abana babareraga bakurikije uko na bo barezwe, ariko ko ubu bamaze gusobanukirwa ko inkoni itarera ahubwo igira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana.

Ubuhamya bw’umubyeyi witwa Lucie yagize ati “Ubundi wasangaga uko ababyeyi bacu badukubitaga, baduhutazaga, uko twarezwe kose tukumva ari ko tugomba kurera abacu, ariko ubu twasobanukiwe ko atari byo”.

Pasiteri David yagize ati “Hari ukumwima ibyo akeneye, ugasanga umwana ahora ababaye ariko ntitubimenye. Gusa ubu twamaze gusobanukirwa ko kurera ari inshingano zacu Kandi tubikangurira abakirisito bacu mu matorero ”.

Umuhuzabikorwa w’ umushinga AJPRODHO Jijukirwa mu karere ka Nyarugenge Irafasha Seraphin , asaba ababyeyi kuganiriza abana mugihe bakoze amakosa aho kubakubita cyangwa kubaha ibindi bihano bikarishye.

Bwana Irafasha yagize ati “Abana ni bo Rwanda rw’ejo, kuko ari bo bavamo abayobozi, abakozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ab’imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage b’ejo hazaza b’Igihugu. Kugira ngo abo bana bazagere muri izo nzego bashobore kuzigiramo akamaro kandi babe abaturage beza, bakunda igihugu, bakakitangira kugira ngo gitekane kandi gitere imbere, ni ngombwa ko barengerwa, bakabungabungwa hakiri kare, kugira ngo hatagira ikibahungabanya mu mikurire yabo, byaba mu mitekerereze, ku mubiri cyangwa bakaba bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho itegeko ryerekeye kurengera umwana ku buryo bw’umwihariko.”

Akomeza agira ati” “Turasaba ababyeyi kwereka Abana babo ko bubashywe, bakunzwe. Ndasaba rero ababyeyi bo muri Nyarugenge n’ahandi hose ko guhana abana atari byiza, ahubwo nibafate umwanzuro wo kuganiriza abana babereke ikibi bakirutishe icyiza”.

Iyi gahunda yo gushishikariza ababyeyi kwirinda gutanga ibihano bikomeye ku bana, izakomeza gukorwa binyuze mu migoroba y’ababyeyi no mu zindi gahunda za Leta zihuza abaturage mu midugudu, nkuko byemejwe na DEA wa karere ka Nyarugenge Bwana Nibizi Jean Claude

Yagize Ati “Ubu bukangurambaga twizeye ko tuzakomeza kubukoresha neza nk’intwaro yo gutuma umwana akura atekanye, tubinyujije mu mugoroba w’ababyeyi, inshuti z’umuryango,… aba bose bazadufasha gukomeza gukora iyi gahunda”.

Akomeza agira ati “Itegeko ryo kurengera umwana ryashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga anyuranye u Rwanda rwashyizeho umukono afite aho ahurira no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.”

Umuhuzabikorwa w’ umushinga AJPRODHO Jijukirwa mu karere ka Nyarugenge Irafasha Seraphin avuga ko n’ubwo bageze kuri byinshi, hari nibindi batabashije gucyemura ariko bikwiye gucyemurwa kuko arikibazo Avuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abana basabiriza mu mihanda kugirango babone amaramuko.

Mugihe gitambutse Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y’abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.

Avuga ko uko imibare y’abana bagwingira yiyongera n’Igihugu kigwingira.

Ati “Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?”

Yavuze ko ikibazo gishobora kuba ari abayobozi batumva uburemere bw’ikibazo.

Yagize ati “Abayobozi bari aho na bo hari ikibazo kibarimo, mu miyoborere yabo baragwingiye ni cyo biba bivuze ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana nta gikwiriye kuba kibuze, nta gihari kibuze cyo kugira ngo bikosorwe, ni ukuvuga ngo hari Politiki, hari ubuyobozi bugwingiye na bwo bikwiye rero kuba bikosoka vuba na bwangu.”

  • Richard Salongo
  • 15/12/2021
  • Hashize 2 years