Umugaba mukuru w’ingabo z’Ubuhinde yaguye muri kajugujugu ya gisilikare

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umugaba mukuru w’ingabo z’Ubuhinde, General Bipin Rawat, yaguye mu mpanuka ya kajugujugu ya gisilikare yari imutwaye.

Iyo kajugujugu yari itwaye abantu 14, barimo abayitwara bane n’umugore wa General Rawat. Umusirikare umwe ni we wenyine warokotse, nk’uko igisilikare cy’Ubuhinde cyabitangaje. Gisobanura ko cyatangiye gukora anketi kugirango bamenye icyateje iyo mpanuka.

General Bipin Rawat yari afite imyaka 63 y’amavuko. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka kuva mu 2016 kugera mu kwezi kwa 12 mu 2019, ubwo minisitiri w’intebe, Narendra Modi, yamugize umugaba mukuru w’ingabo zose. Mu 2015, nabwo yagize impanuka ya kajugujugu ariko ararusimbuka.

Modi yatangaje ko General Rawat yagize uruhare runini mu ivugurura ry’igisilikare cy’Ubuhinde.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2021
  • Hashize 3 years