Minisitiri Ngirente yakiriye mu biro bye umuyobozi uhagarariye banki y’isi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye umuyobozi uhagarariye banki y’isi, Keith Hansen mu bihugu by’ u Rwanda, Kenya, Uganda na Somalia. 

Uyu muyobozi yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye muri gahunda zigamije guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’ingamba igihugu cyafashe zigamije kuzahura ubukungu. 

Yavuze ko banki y’isi izakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’u Rwanda nkuko bisanzwe, mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’uburezi.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro byiza cyane bijyanye n’uburyo u Rwanda rwitwaye mu bihe bikomeye bya Covid-19, ndetse n’uburyo igihugu gishobora kongera gusubira ku muvuduko w’iterambere cyarimo mbere, tuzakomeza gushyikira igihugu muri gahunda zitandukanye z’ishoramari n’impinduka zikenewe mu byiciro bitandukanye.”

‘Inzira igihugu cyarimo mbere ya Covid19 yari nziza icyorezo gikoma mu nkokora gahunda y’ibikorwa yari iteganyijwe, ariko igihugu cyabyitwayemo neza, kandi twizeye ko umubare w’abakingirwa uzakomeza kwiyongera igihugu kikongera inzira y’iterambere harebwa amahirwe ahari n’amasomo make yavanwa muri iki cyorezo.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko Banki y’isi ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 3 years