Ibinyamakuru byihaye gusebya no Kurwanya u Rwanda birangira hasebye Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuwa kabiri w’iki cyumweru Ikinyamakuru Independent cyo muri Uganda cyasohoye inkuru isekeje ivuga ko, “Umutekano wakajijwe ku mipaka” ya Uganda -mu rwego rwo kubuza Abanyarwanda kwambuka berekeza muri iki gihugu. Iki kinyamakuru kivuga ko ibyo byatewe n’uko Abanyarwanda binjiza inka muri Uganda kandi “zimwe zishobora kuba zifite uburwayi ndetse ngo “Abanyarwanda binjiza magendu nka waragi”, hamwe n’icyorezo cya Covid-19.

Imwe mu ngingo ikubiyemo ibinyoma ariko bivanze nukuri niyuko ikinyamakuru The Independent cyanditse “U Rwanda rwafunze imipaka nyuma yaho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, asabye abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda, kubera ikibazo cy’umutekano wabo utameze neza Kubera ko bafatwaga bagafungwa ndetse bagakorerwa ibikorwa bibabaza umubiri

Igihe u Rwanda rwagiraga inama abenegihugu mu ntangiriro za 2019 kwirinda kwambuka bajya muri Uganda kubera ko umutekano wabo udashobora kwizerwa, ntabwo byari ikibazo gusa cy’u Rwanda rurega abayobozi ba Uganda.” Iki cyari icyemezo cyafashwe nyuma yuko u Rwanda rumaze gutanga ibibazo inshuro nyinshi – binyuze mu nzira z’ububanyi n’amahanga – ku byerekeranye n’ibikorwa byinshi by’inzego z’umutekano za Uganda zahohoteye, zifata nkana, zifunga mu buryo butemewe, zica urubozo, abaturage b’u Rwanda.

U Rwanda rwatanze gihamya binyuze mu magambo ya dipolomasi, rusobanura ibyabaye, amatariki, kandi ko nta Munyarwanda wigeze uhabwa ubutabera Kandi koinzego z’umutekano za Uganda zabafashe ku bushake.

Ikindi kirego, Ikinyamakuru Independent kivuga Kandi muburyo bumwe cyakuwemo ibintu by’ingenzi, ni uko Uganda yakoranye n’imitwe mibi nka RNC, ikaborohereza, ibashakira akazi, n’ibindi, byose kugira ngo bahungabanye u Rwanda.

Kigali yerekanye gihamya yibyo yavuze byose. Abategetsi ba Uganda, ni ukuvuga minisiteri y’ububanyi n’amahanga, birengagije gusa ibirego bya Kigali. Nibwo aba nyuma bafashe icyemezo cyo kuburira abenegihugu kwirinda ingendo muri Uganda.

Ikindi nuko mu buryo butunguranye ubucuruzi bwinshi kuruhande rwa Uganda bwagize igihombo gikomeye. Nyuma y’amezi agera kuri atandatu Abagande bamaganaga ubuyobozi bwabo kuko bumvaga arigihombo kuva Katuna kugera mu gace k’ubucuruzi ka Kikuubo i Kampala. ku buryo Museveni ubwe yahisemo kugira inama Abagande gutangira kwinjiza ibicuruzwa byabo mu Rwanda.

Iki nikimenyetso kimwe gusa cyerekana ko ibivugwa mubitangazamakuru byamamaza Uganda, ko “Abanyarwanda aribo bababaye”, ndetse banahombera kukuba umubano w’ibihugu byombi utameze neza ari ibihimbano.

Bamwe mubifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibitekerezo byabo bagaragaza ko byakorohera Uganda kurushaho iramutse yohereje ingabo zayo kugira ngo ihagarike abagande binjiza magendu ya kanyanga, mukorogo, ibiyobyabwenge, n’ibindi bintu bitemewe mu Rwanda.

Muntangiriro zuyu mwaka Umukozi kumupaka w’u Rwanda yagize ati: “Abategetsi ba Uganda bakeneye guca intege Abagande bahitamo gukoresha inzira zitemewe bagerageza kwinjiza ibintu mu Rwanda.”

Inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane CMI zafashe ku bushake abanyarwanda bitwaje urwitwazo (imwe mu mpamvu nyamukuru u Rwanda rwabagiriye inama yo kwirinda kwambuka Uganda) mu myaka itari mike. Abakozi ba CMI bamaze gutsimbataza ingeso yo guta abanyarwanda b’inzirakarengane mu buroko nyuma yo kubambura amafaranga n’imutungo byabo ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Nyuma, bakajugunywa kumupaka.

Ingingo iteye urujijo n’ivuga ko inzego z’umutekano za Uganda zafashe ingamba zo kwirinda Abanyarwanda bakwirakwiza Covid-19 muri Uganda, mu gihe U Rwanda rwashimiwe ku isi kubera ingamba zo kurwanya Covid-19 harimo na gahunda yo gukingira yashyize u Rwanda muri bimwe mubihugu bike cyane bimaze abaturage babyo .

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years