Mali: Bagosora Theoneste wateguye imperuka y’ Abatutsi mu Rwanda yapfuye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umunyarwanda Colonel Theoneste Bagosora wahamijwe ibyaha bya jenoside, iby’intambara, n’ibyibasiye inyokomuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yitabye Imana. Byemejwe na bamwe mu muryango we bari kumwe muri Mali aho yarangirizaga igihano urwo rukiko rwari rwamukatiye. Mu mwaka wa 2008, urwo rukiko rwamukatiye gufungwa burundu nyuma icyo gihano kiza kugabanywa mu bujurire mu 2011 gishyirwa ku myaka 35.

Bagosora wari ufite imyaka 80 yavukiyemu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Yize mu ishuli rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda (ESM), yaje no kubera umuyobozi wungirije avuye kwiga andi masomo ya gisirikare mu Bufaransa. Yayoboye kandi ikigo cya gisirikari cya Kanombe mbere yo kuba umuyobozi w’imirimo muri ministeri y’ingabo z’u Rwanda. Col. Bagosora yafatwaga nk’umuntu wa hafi y’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana ku buryo bamwe bamufataga nk’umucurabwenge w’ibyemezo byafatirwaga mu nzego zo hejuru.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije kugira uruhare mu rupfu rw’abantu barimo Madame Uwiringiyimana Agatha wari minisitiri w’intebe, Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rurinda itegeko nshinga Faustin Rucogoza wari minisitri w’itangazamakuru, Frederic Nzamurambaho wari ministri w’ubuhinzi n’ubworozi, Landoald Ndasingwa wari ministri w’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abasirikare 10 b’ababiligi bari mu ngabo za ONU zari zaje kubungabunga amahoro mu Rwanda.

Uyu mwaka, urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda rwanze ubusabe bwo kumurekura imyaka yakatiwe itararangira rusobanura ko rushingiye ku buremere bw’ibyaha yahamijwe.

Bagosora yavuye mu biganiro Arusha atangaza ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi

Ku itariki ya 9 Mutarama 1993, nibwo Arusha muri Tanzaniya, hemejwe igice cy’amasezerano y’amahoro   kirebana no gusaranganya ubutegetsi. Colonel Bagosora Theoneste wari mu ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama, ntiyemeye ibyavuyemo, yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse). Kimwe mubyo ayo masezerano yemeje cyababaje BAGOSORA ni uko ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu (5) y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho ndetse n’imyanya 11 ku badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y’inzibacyuho. BAGOSORA ntiyemeraga na busa iri saranganya ry’ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Boniface NGULINZIRA, ngo kuba yaragurishije Igihugu, bituma MRND imuhimba izina “NGULISHIGIHUGU.”

Colonel BAGOSORA akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasilikare bakuru nka Colonel Dr Laurent BARANSARITSE wayoboraga ibitaro bya gisilikare bya Kanombe, Liyetona Kolonel Anatole NSENGIYUMVA wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Major Protais MPIRANYA wayoboraga abasilikare barindaga Perezida HABYARIMANA, Major Aloys NTABAKUZE wayoboraga batayo parakomando, bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita  AMASASU.

Iri shyirahamwe ryayoborwaga na BAGOSORA wihimbaga izina rya Komanda Mike TANGO, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasilikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bari ibyitso by’INKOTANYI.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/09/2021
  • Hashize 3 years