Rwanda: FARG yisobanuye ku mikoreshereze mibi y’umutungo yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye cyisobanuye imbere Komisiyo ishinzwe kugenzura imari n’umutungo by’igihugu , ku mikoreshereze mibi y’umutungo yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2019-2020.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020, akarere ka Ruhango kahawe amafaranga 741,194,128 yo kubaka inzu 28 z’abagenerwabikorwa ba FARG.

Akarere kandi kahawe amafaranga yo kwishyura ibirarane by’amazu yubatswe mbere mu mwaka wa 2018-2019, angana na miliyoni 383,217,822.

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko akarere ka Rubavu nako kahawe miliyoni 396,466,689 yo kubaka inzu 23 na miliyoni 102,450,715 zo kwishyura ibirarane byo mu 2018-2019, ariko nta nzu n’imwe yubatswe mu Ruhango na Rubavu.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko amafaranga yahawe uturere yakoreshejwe twishyura ibirarane byo mu 2012-2013 kugeza 2018- 2019, mu gihe nta nyandiko n’imwe igaragaza ibyo birarane.

Iyi raporo ikomeza yerekana ko FARG yatanze miliyoni 360,029,303 mu turere twa Gisagara na Ngororero hagamijwe kubaka inzu ariko ntizubatswe ahubwo yakoreshejwe yishyurwa ibirarane byo mu 2018-2019.

Uwacu Julienne, Umuyobozi Mukuru wa FARG, asobanura ko buri mwaka bitewe n’ingengo y’imari yabonetse ngo bagira umubare w’inzu zizubakwa bitewe n’ikiguzi cya buri nzu.

Ati: “Ayo mafaranga tuyohereza mu turere, uturere tugafatanya natwo kugira ngo inzu zubakwe. Kuri Ruhango na Rubavu, habayeho ikibazo cy’uko amasezerano ya mbere ya 2019-2020 hari imyenda bagiye basigarana, noneho bafata ayo mafaranga aho kugira ngo bubake ayo mazu mashya nkuko byari byumvikanyweho, bishyura iyo myenda”.

Depite Bakundufite Christine yagaragaje impungenge z’aho abagenerwabikorwa ba FARG bagombaga kuba bafite aho kuba, aho bari.Yagize ati “Niba baragombaga kuyabamo ntibabubakire, ubu bari ahagana he?”

Ubuyobozi bwa FARG busobanura ko ibyakozwe n’uturere twa Ruhango na Rubavu bitabunyuze, bituma bujya gukorana n’uturere, busubira mu masezerano y’imyaka yabanje, igiciro cy’amafaranga yari ateganijwe, amafaranga bahawe, icyo bagombaga kuba barayakoresheje.

Ati: “Nko muri Rubavu byarangiye tubonye ubusobanuro ariko noneho tunabereka ko hari amafaranga batagombaga kuba barakoresheje muri ubwo buryo baniyemeza ko bazatugarurira miliyoni 240 hanyuma bakazayishyura mu byiciro bibiri”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2021
  • Hashize 3 years