Kenya yatangaje ko igihugu cyibasiwe n’ikiza cy’amapfa n’inzara

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Intara za , Kwale, Laikipia, Kitui, West Pokot na Lamu biri nizo zifite ikibazo cyo kubura ibiribwa kuburyo bukabije. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ko amapfa yangiza ibice by’igihugu ari ikiza kiri mu gihugu.

Ibi abitangaje nyuma y’ukwezi kumwe gusa ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya amapfa (NDMA) kivuga ko Abanyakenya bagera kuri miliyoni 2.1 bahura n’ibura ry’ibiribwa kandi ko bakeneye ubufasha bwihutirwa mu mezi atandatu ari imbere.

Uyu mubare waje wiyongera kubantu barenga ibihumbi 600.000 baturutse muri miliyoni 1.4 z’Abanyakenya muri mata, guverinoma yari yavuze ko bahuye n’inzara kubera amapfa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Iyi mibare yashimangiwe n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Kenya, aho umunyamabanga mukuru wayo, Asha Mohammed, avuga ko intara 12 zibasiwe cyane.

Madamu Mohammed yongeyeho ko ibintu bishobora kuba bibi kandi bikagira ingaruka ku ntara zigera kuri 20 niba abayobozi batagize icyo bakora byihuse

Kubera ikibazo cy’Inzige zibasiye igihugu cya Kenya perezida Kenyatta yategetse ikigega cya Leta na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gushyira ingufu mu bikorwa bya guverinoma mu gufasha ingo n’uturere byibasiwe.

Perezida yavuze ko mu bikorwa, harimo gukwirakwiza amazi n’ibiribwa ndetse no kugura amatungo.Nk’uko NDMA ibitangaza, kuba ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa muri Kenya giterwa n’imikorere mibi y’imvura y’igihe kirekire Werurwe-Gicurasi, ndetse n’ingaruka z’icyorezo.

Ubuyobozi bwongeyeho ko ibiza byariyongereye kubera igitero cy’inzige.Raporo yavuze ko umubare w’abantu bafite inzara ikaze uziyongera ukagera kuri miliyoni 2.4 mu gihe cy’imvura izagwa mu Kwakira-Ukuboza.

Umuyobozi mukuru wa NDMA, James Oduor, yagize ati: “Niba tutabonye imvura guhera mu Kwakira, amapfa ashobora guhinduka ibintu byihutirwa gukemurwa.”

Ubuyobozi buvuga ko abantu barenga 400.000 bo ku nkombe bakeneye cyane ibiryo, aho bane mu ntara esheshatu zo mu karere zisaba ko byihutirwa gushakira Abaturage ibiribwa.

Kilifi, Kwale, Tana River na Lamu biri mu ntara 23 ziri ku rutonde rutukura rwa guverinoma y’igihugu kuko amapfa yibasiye amajyaruguru ya Kenya, ndetse no mu burasirazuba.

Intara 23 za Asal, zifite hafi 88% by’ubutaka bwa Kenya.

Guverinoma yashakishije miliyari 8,7 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo itabare Abaturage ku kibazo kibura ry’ibiribwa n’umutekano, ubuzima n’imirire, gutanga amazi, guteza imbere ubuhinzi, no Kurwanya ibiza by’amapfa.

Umunyamabanga wa Guverinoma Eugene Wamalwa, aherutse kuvuga ko hashyizweho itsinda ry’ibigo byinshi kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/09/2021
  • Hashize 3 years