Kigali: Byinshi mu bipimo by’imiyoborere myiza byaragabanutse
- 31/10/2019
- Hashize 5 years
Raporo ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda yakozwe na RGB igaragaza ko hari inkingi zishingirwamo muri ubu bushakashatsi zasubiye inyuma mu manota harimo n’iyo kuzamura imibereho y’abaturage.
Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye aravuga ko mu byihutirwa ari uko abayobozi begera abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo.
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu haba mu turere no mu mugi humvikana abantu batandukanye basaba ko ibirebana na service bahabwa zanozwa; bamwe na bamwe bavuga ko hari gahunda zagenewe kubateza imbere zitabageraho uko bikwiriye, hakaba n’abandi batinda kugerwaho n’izo bemererwa n’amategeko.
Akingeneye Justine utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati ‘‘Nko mu bijyanye no kurihira abanyeshuri: ubona umuterankunga ati uri mu cyiciro cya kangahe? uti mu cya gatatu, akavuga ngo arafata uwo mu cya mbere n’icya kabiri kandi ubwo bufasha wari ubukwiye, umuntu akisanga mu bibazo byo gusubira inyuma.’’
Ndayambaje Aimable wo mu Karere ka Kicukiro ati ‘‘Mu butaka haracyari intege nkeya rwose, umuntu amara umwaka yiruka ku cyangombwa; iyo ugiye bakakubwira ngo genda uzagaruke ejo ukagaruka nabwo ukagenda udahawe serivisi usanga ari ibibazo.’’
Raporo ku ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda izwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard yamuritswe n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere/RGB), yerekana ko urwego rw’umutekano ruracyari ku mwanya wa mbere mu kwishimirwa n’abaturage, ariko amanota rwagize muri uyu mwaka yagabanutseho 0.6% kuko umwaka ushize rwari rufite amanota 94.9% ubu rukaba rufite 94.2%.
Inkingi 8 zasuzumwe, muri zo izigera kuri 5 amanota yazo yaragabanutse, kuko nko mu birebana no kuzamura imibereho y’abaturage byamanutseho amanota 7.03% kuko uyu mwaka iri ku gipimo cya 68.5% bivuye kuri 75.5% umwaka ushize. Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare nayo yamanutseho amanota 3.9 % kuko yavuye kuri manota 76.7% umwaka ushize agera kuri 73% uyu mwaka.
Imitangire ya service nayo yagabanutseho amanota 3.7%, ava kuri 74.2% umwaka ushize aba 70.5% uyu mwaka. Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi nayo yamanutseho 1.6%, amanota ava kuri 78% agera kuri 76.4% uyu mwaka.
Abasesenguzi kimwe n’abahagarariye imiryango itari iya Leta basobanura ko bimwe mu bitera iri manuka ry’amanota bituruka ku miyoborere itanoze no kutigisha ku buryo bukwiye abafite aho bahuriye n’imitangire ya serivisi.
Nkurunziza Joseph uyoboye ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yagize ati ‘‘Jye nabishyira ku bayobozi, kuko aba akwiriye kumenya icyerekezo, kumenya uko abo ayobora abashyira muri icyo cyerekezo; kuki abana bagwingira, nta ndyo yuzuye babona, ese ababyeyi nta mirima bafite cg babyaye abana badashobora kugaburira?’’
Prof Karuranga G. Egide, umwarimu muri kaminuza asanga abayobozi bakwiye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo.
Ati ‘‘Iyo abantu bagusaba ikintu wowe utari ku muvuduko wo kukibaha ni hahandi usanga batishimye; ahantu tuguye gushyira imbaraga ni ukwegera abaturage no kumva ibibazo byabo ndetse no kubikemura ku gihe. ahandi ni imitangire ya service n’uburezi kuko imibare si myiza ariko mu by’ukuri biragendana ntabwo wagira service nziza udafite abayiguha neza: nitubasha gushyira imbaraga mu burezi butangira umwana akiri mu nda, akiga akarangiza neza azakora akazi neza.’’
Ku rundi ruhande ariko inkingi 3 zisigaye zazamutse mu manota nubwo atari menshi kuko nko kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo na byo byazamuye amanota muri uyu mwaka kuko byageze kuri 84.2% avuye kuri 83.7% muri raporo y’umwaka ushize, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yazamutseho 1.34%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yazamutseho 0.56% n’ iyubahirizwa ry’amategeko yazamutseho 0.12%.
Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye asanga harabayeho kudohoka mu kwegera abaturage bityo ngo ikihutirwa ni ugukemura ibibazo bibuza abaturage gutera imbere bahereye ku kubaha uburezi buhamye.
RGB igaragaza ko kuba mu isesengura ryakozwe haribanzwe ku guhuza ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga byaratumye amanota yatangwaga agabanywa, ariko uru rwego rukizera ko ibyatangajwe ari byo biba bigaragaza aho igihugu kigeze no kugaragaza ibikwiye kunozwa kugirango gitere imbere kurushaho.
Chief editor Muhabura.rw