Impinduka muri za Minisiteri zambuwe inshingano zishyirwa ahandi izindi zigaruka nyuma y’imyaka itatu zisheshwe

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Iyari minisiteri y’umuco na siporo yabaye yambuwe inshingano y’umuco iba minisiteri ya siporo gusa mu gihe kandi hagarutse minisiteri y’umutekano mu gihugu yari imaze imyaka itatu isheshwe.

Ibi byose byabaye mu mpinduka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 ashyira abayobozi mu myanya nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu iyari Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ikuweho aho yayoborwaga na Sheikh Musa Fazil Harerimana kuri ubu uri mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite,iyi minisiteri yongeye kugaragara ihita ihabwa Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2013.

Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana yayoboye Minisiteri y’Umutekano mu gihugu imyaka 10 yose kugeza ikuweho mu 2016.

Kuri Gen.Nyamvumba umugabo w’imyaka 52,ni ubwa mbere yinjiye muri Guverinoma.

Ni mu gihe kandi iyari Minisiteri y’Umuco na Siporo yo yahinduwe igasigarana inshingano zo kureberera Siporo gusa ihita ihabwa Aurore Mimosa Munyangaju.

Munyangaju yari asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi Sonarwa Life Assurance Company Ltd, akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari (Copedu Plc’).

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri ya Siporo yagizwe Didier Shema Maboko, wamamaye cyane nk’umusifuzi Mpuzamahanga mu mukino wa Basketball.

Ku rundi ruhande kandi, nyuma yo gukura inshino z’umuco kuri minisiteri ya siporo,yahise ishyirwa kuri Minisiteri yari isanzwe ari iy’Urubyiruko iba minisiteri y’urubyiruko n’umuco ihabwa Minisitiri Rose Mary Mbabazi.

Minisitiri Mbabazi yayoboye Minisitiri y’Urubyiruko kuva tariki 31 Kanama 2017 ubwo iyi minisiteri yahoze ari iy’urubyiruko n’ikoranabuhanga ikaza gukurweho inshingano y’ikoranabuhanga igasigara ari minisiteri y’urubyiruko gusa.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yagizwe Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu wageze kuri uyu mwanya avuye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

JPEG - 85.2 kb
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yasubijweho yahawe Gen.Patrick Nyamvumba
JPEG - 101.9 kb
Sheikh Musa Fazil Harerimana (wambaye kositime na karovate itukura) yayoboye Minisiteri y’Umutekano mu gihugu imyaka icumi
JPEG - 157.6 kb
Minisitiri wa siporo yabaye Aurore Mimosa Munyangaju
JPEG - 75.2 kb
Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri ya Siporo yagizwe Didier Shema Maboko
JPEG - 256.5 kb
Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yahawe Minisitiri Rose Mary Mbabazi
JPEG - 263.5 kb
Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/11/2019
  • Hashize 4 years