Muhanga:Ba Agronome b’imirenge bahinduranyije imirenge bakoreragamo icya rimwe

  • admin
  • 07/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga,

Kanyangira Ignace yatanze amabwiriza ko abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge igize aka karere bimurwa bakava mu mirenge bakoreragamo bitewe no kwirara ntibakore neza imirimo bashinzwe.

Iki cyemezo cyafaswe gitunguranye kuko byatangarijwe mu nama yahuje abashinzwe Ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019.

Ni nyuma y’aho Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Muhanga Ngumyembarebe Thacien atangarije abari muri iyi nama ko ubwishingizi bw’ibihingwa buri kuri 0% muri aka karere mu habarurwa Hegitari 20 z’ibigori zimaze kwangizwa n’ibiza muri iki gihembwe cy’ihinga.

Yavuze ko kuva gahunda yo gushyira ibihingwa mu bwishingizi yatangira, nta muhinzi n’umwe muri aka Karere urayitabira.

Ngumyembarebe yasabye aba bakozi bo mu buhinzi n’ubworozi guhamagarira abahinzi bagahindura imyumvire kugira ngo ibihingwa byabo n’amatungo nibihura n’ibibazo babone inyishyu.

Yagize ati “Iyo mujya gushyira imbaraga mu kwigisha abahinzi, bari kuba bishyuwe imyaka yabo yangijwe n’ibiza.”

Radio/Tv10 itangaza ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere akimara kurita mu gutwi, yahise atangaza ko abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bahita bahindurirwa imirenge ngo kuko ngo bajenjetse.

Yanenze aba bakoziko batuzuza inshingano zabo ku buryo ubwishingizi buza ariko ntihagire umuntu ubwitabira.

Avuga ko nibura mu bworozi ho hari intambwe iri guterwa kuko Inka 67 zimaze gushyirwa mu bwishingizi muri uyu mwaka wa 2019.

Yabwiye aba bakozi ko bahita bimurirwa mu yindi mirenge.

Ati “Iyi nama nihumuza buri wese aze gufata ibaruwa ye imwimurira ahandi.”

Kanyangira Ignace yavuze ko hari Abakozi bari bamaze Imyaka 10 bakorera mu mirenge runaka ku buryo bishobora kuba ari intandaro yo kwirara bakica akazi.

Usibye gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi, ubuyobozi bw’Akarere bushinja aba bakozi ko Ubuhinzi bw’urutoki cyane n’ubworozi buri inyuma ugereranyije no mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri iyi nama kandi banagarutse ku giciro cy’Ubwishingizi bw’ibihingwa kidakanganye kuko kuri Are bishyura 170 Frw.Gusa bakavuga ko RAB yemeye guha abahinzi indi mbuto isimbura iyangijwe n’ibiza.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/11/2019
  • Hashize 4 years