Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuganda usoza ukwezi[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 30/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,bitabiriye umuganda ngarukakwezi uba ku cyumweru cya nyuma, wahurije hamwe abasaba 8000 mu murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019 ukabera mu Kagari ka Rugando munsi ya Kigali Convention Centre, aho Perezida Kagame na madamu bifatanyije n’abaturage mu rugendo barimo rwo kwiyubakira umuhanda bakishyiriramo kaburimbo, binyuze mu bushobozi bishatsemo.

Perezida Kagame yashimye aba baturage, avuga ko yishimiye kwifatanya na bo muri iki gikorwa, kandi ko atari ubwa mbere nk’uko atari ubwa nyuma.

Ati “Nazanywe no kugira ngo namwe twifatanyije, duhige nyine. Duhigire ibindi bikorwa, no gukomeza kurinda ibi twubaka no kubitunganya. Turubaka ibikorwa bya kijyambere, inzu nziza, imihanda n’ibindi, ndetse n’abantu mwebwe ku giti cyanyu mukubaka inzu nziza zo kubamo, tubifuriza kandi turabashimira.”

Gusa yavuze ko nubwo hari kubakwa kaburimbo n’inzu nziza, ariko iyo urebye igice kuva “muri uwo muhanda kugera muri iyo nzu nziza”, usanga hari ikituzuye.

Ati “Ndagira ngo dufatanye, ibyo biri hagati bituzuye tubivane mu nzira. Kuko kenshi iyo imvura yaguye nabyo murabibona, amazi aratemba, agahurura ari menshi, akava kuri ya nzu nziza yubatse neza, akamanuka akangiza uwo muhanda anyuzemo ajya mu muhanda wa kaburimbo, ndetse bikangiza n’umuhanda wa kaburimbo.”

“Ndetse n’abaturanyi ugasanga hagati y’amazu y’abaturanyi n’ukuntu bagenda hagati yabo, inzira iva ku nzu imwe ijya ku yindi, ugasanga ni inzira nk’iyo mu ishyamba. Turashaka kubitunganya.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bitakorwa hatabayeho ubufatanye bw’inzego guhera kuri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Umujyi wa Kigali, Akarere ndetse n’abaturage ubwabo, imihanda iri hagati y’ingo igakorwa ikarangira.

Yakomeje ati “Hanyuma noneho, ubwo umuhigo uzaba wuzuye. Naho ubu biracyari igice, turagendera kuri 60, 70 ku ijana, turashaka kwegera 100%. Buri rwego rero, buri wese ashyireho ake, inzego zuzuzanye, naho kugira inyubako nziza nk’iyi Kigali Convention Centre na hoteli ihari, irasa neza, ibihakikije, wakwigira hirya gato ugasanga… Tugomba gukora ibintu bisa n’aho ngaho nabyo.”

Yabasabye abaturage gukomeza gukorera hamwe, kuko iyo bitabaho iterambere rigaragara uyu munsi ritari gushoboka, cyane ko ryaturutse ku gukorera hamwe no mu kumva neza ko ibyiza ari byo bakwiriye.

Yakomeje ati “Hanyuma no hagati yanyu mwihe umutekano, kuko igihugu cyacu, amateka yacyo hari igihe cyabuze umutekano, ubu ni igihe cyo kwiha umutekano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yashimiye Perezida Kagame wifatanyije n’abaturage bo mu Rugando mu muganda hagamijwe kwishakamo imbaraga no kwihesha agaciro, bikunganira ingengo y’imari ya leta itakora byose mu gihe kimwe.

Yashimiye Perezida Kagame ku bikorwa remezo bimaze guhindura ako gace birimo umuhanda uhuza Kigali Convention Centre n’igice cya Gikondo, n’ushamikiyeho utunguka mu Myembe mu Kagari ka Kimihurura, ku buryo mu minsi mikeya izaba iri nyabagendwa, ikagabanya umubyigano w’imodoka n’ikibazo cy’isuku.

Yanashimye umuganda ukomeye Perezida Kagame akomeje guha akarere ka Gasabo, anakomoza mu mwaka ushize ubwo ku wa 25 Kanama 2018 yatangaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha mu kubaka ibyumba 18 by’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimironko I n’ubundi muri aka karere.





















Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/11/2019
  • Hashize 4 years