Menya byinshi bitera Guhangayika bishobora gutuma umuntu yigirira nabi!

  • Hakizimana Dieudonne
  • 06/06/2021
  • Hashize 4 years
Image

Umuhangayiko utewe n’ibintu bitandukanye ushobora gutera umuntu gutakaza icyizere cyo kubaho, ndetse bikaba byanagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwe zirimo no kwigirira nabi.

Ikinyamakuru Réveillez-vous, kigaragaza ko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko guhangayika ari imbaraga zituruka imbere cyangwa inyuma mu mubiri zigatera impinduka ku byiyumvo n’imyitwarire by’umuntu.

Impamvu zishobora gutera guhangayika zirimo, kubura amahoro bitewe n’ubukene cyangwa indi mpamvu, imihihibikano ya buri munsi, amakimbirane, ibibazo bihahamura, ingaruka ziterwa n’imihangayiko, uburwayi, umunaniro udashira, kubura ibitotsi, kwiheba, kugirana ibibazo n’abandi, umuryango wawe, inshingano umuntu afite, imyitwarire y’uhangayitse; igihe usinzira n’ibindi.

Ishyirahamwe ry’Abahanga mu by’Imitekerereze n’Imyitwarire y’Abantu muri Amerika, ryagize riti “Ingaruka imihangayiko igira ku muntu yagereranywa n’uburyo imirya y’inanga iba ireze. Iyo itareze ijwi riba ribi kandi rikagira amakaraza, yaba ireze cyane ijwi rikamena amatwi cyangwa imirya igacika. Mu buryo nk’ubwo, guhangayika bikabije bishobora guhitana umuntu, mu gihe guhangayika mu rugero bishobora kumugirira akamaro. Ubwo rero, icy’ingenzi ni ukumenya uko wahangana n’imihangayiko.”

Ingaruka imihangayiko igira ku bantu n’uko bahangana na yo biba bitandukanye kuko igihangayikishije umwe gishobora kudaanghayikisha undi.

Kuganiriza abagize umuryango wawe cyangwa incuti ufitiye icyizere ya hafi, ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko iyo umuntu ashyigikiwe n’incuti ze, bimurinda indwara zifitanye isano no guhangayika, ibindi ni ushakisha igihe cyo kwirangaza no kuruhuka bihagije.

Guhangayika bidashira, bishobora gutera bamwe kwiyahuza inzoga, ibiyobyabwenge cyangwa itabi abandi bagashaka ibindi bintu bahugiraho.

Aba bahanga bavuga ko hari ubwo iki kibazo bafite bidakemuka, ibintu bikarushaho kuzamba bigatera bamwe kwigirira nabi cyangwa bamwe bakiyahura.

  • Hakizimana Dieudonne
  • 06/06/2021
  • Hashize 4 years