Rwanda: Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso

  • Munezero cleania
  • 27/05/2021
  • Hashize 4 years
Image

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro we na Perezidaw’Ubufaransa Macron bagiranye n’itangazamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umuntu wiyemeje gukora impinduka, kandi ko urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza .

Perezida Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise. Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron ari ay’agaciro yagize ati : “ Amagambo ye yari afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Ni amagambo y’ukuri. Kuvuga ukuri, biragora, ariko urabikora kuko ari ukuri. Urabikora n’iyo byaba bigira icyo biguhombya cyangwa se bitishimiwe.”

Yavuze ko Perezida Macron yateye iyo ntambwe yo kuvuga ukuri, ashima icyo gikorwa cy’ubutwari ntagereranywa kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.

Perezida Kagame Ati “Nubwo hari amajwi yagiye avugira hejuru, Perezida Macron yemeye gutera iyi ntambwe. Ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye. Byatanze umusaruro kuko byatumye habaho kumva ibintu kimwe mpande zombi.”

Yakomeje avuga ati”Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye.”

Perezida yavuze ko abantu benshi mu Rwanda no mu Bufaransa, bakunze kubaza ibibazo umwaka ku wundi basaba umucyo ku mateka. Abo barimo abanyamateka, abanditsi, abanyamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

Bamwe muri bo ngo ni abaturage basanzwe, bagize uruhare mu kugira ngo igikorwa cyabaye uyu munsi kibe kigezweho.Ati “Ukuri kuromora. Iri ni ihame ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bwubakiyeho.”

Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo kugera ku kuri, cyabayeho binyuze mu rugendo rutoroshye rwamaze imyaka 27 ku buryo bamwe bakoze ibishoboka byose bashaka ko u Rwanda rutagira icyo rugeraho.

Yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje kubakira ku mubano ugirira akamaro ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri zose.

Perezida Kagame yavuze ko gusasa inzobe hagati y’abantu bakavuga ukuri kw’ibibazo bafite ari wo musingi wo kubibonera ibisubizo.

Perezida Kagame Yagize ati “Aho tugeze ni intambwe ndende ishobora guterwa mu gihe, nanone ikibazo uko gikomeye nk’icyacu, ntabwo ugeraho aho ukibonera igisubizo ku buryo biba 100% ko buri wese akibona nk’undi, ariko ibyo ntibibuza abantu gutera imbere.”

Umukuru w’Igihugu yagize ati’“Dutera imbere cyane cyane dushingiye ku kuri kandi ukuri ni ko kwasohotse mu byaganiriwe no mu byagiye bivugwa. Uko kuri gufasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite no gutera imbere.”

  • Munezero cleania
  • 27/05/2021
  • Hashize 4 years