Njyewe ubu nta jambo ngifite iyo batangiye kuvuga imibare y’abangavu batewe inda- Guverineri Mufurukye
- 29/12/2019
- Hashize 5 years
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Fred Mufurukye avuga ko bitewe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda mu ntara ayoboye,asigaye abura icyo avuga mu bandi bayobozi aboneraho gusaba urubyiruko ndetse n’abandi bantu bose gusenyera umugozi umwe icyo kibazo bakakirandura mu ntara nk’imihigo y’umwaka utaha wa 2020.
Ibi Guverineri Mufurukye yabivugiye mu kiganiro yahaye urubyiruko rusaga 1200 rwo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abakomoka muri Afurika (Pan African Movement) ishami ry’u Rwanda, rwaturutse mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba.
Guverineri Mufurukye yagaragaje agahinda aterwa n’umubare munini w’abana b’abakobwa baterwa inda mu turere tugize intara y’Iburasirazuba,avuga ko magingo aya asigaye abura n’icyo avuga mu bandi bayobozi iyo bakomoje kuri icyo kibazo agahitamo kubika umutwe.
Ati”Rubyiruko rwacu mwaturuhuye mukareka tugafatanya! Njyewe ubu nta jambo ngifite rwose iyo batangiye kuvuga imibare y’abana b’abakobwa b’abangavu batewe inda.Iburasirazuba akarere ka mbere,aka kabiri,aka kane,aka gatandatu….! Wavuga iki? Ndagira ngo mbasabe mudusubize ijambo rero.Iyo ikiganiro gitangiye batubwira icyo kibazo,dutangira kureba hasi kuko tuzi ko imibare iteye agahinda“.
Yavuze ko abatera inda n’abaziterwa, badaturuka kure abenshi ari aba barizwa mu ntara,asaba urubyiruko n’abandi bantu bose gusenyera umugozi umwe bakarwanya icyo kibazo cyugarije abangavu muri iyi ntara.
Ati”Rubyiruko rwacu mwaretse tukiyemeza iki kibazo tukakirandura mu ntara y’Iburasirazuba.Murabona kigoye tutagishobora?
Abaterwa inda bari aha ngaha!,abazibatera bari aha ngaha ! siko bimeze? Abetera inda n’abaziterwa ni izi ntebe ziri aha ngaha,ariko mushobora kuvuga ngo twebwe ntabwo turimo ariko mufite barumuna banyu na bashiki banyu basigaye mu rugo.Ubu rero icyo mbasaba nimureke dufatanye mu ntara y’Iburasirazuba, buri muntu yange igisebo cy’abana b’abakobwa [abangavu] baterwa inda kandi twafatanya icyo kibazo tukagikemura”.
Ingamba zihari mu rwego rwo guhashya icyo kibazo, ni uko mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2020 inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abakozi, abaturage, urubyiruko, abanyeshuri n’abarimu bose babarizwa ndetse n’abazinjira mu ntara y’Iburasirazuba, bazahigira uru rugamba rwo kurwanya iterwa ry’inda ku bangavu riri ku kigero cyo hejuru muri iyi ntara.
Guverineri Mufurukye yasabye abo bireba cyane cyane abangavu ko nabo muri urwo rugamba bazahiga kwirinda ko nta muntu uzabatera inda.
Ati”Ubwo rero nk’umwangavu nawe uzahiga kwirinda ko nta muntu uzagutera inda.Ntabwo twebwe tuzahiga ngo turaharanira ubuzima bwawe maze wowe wigaramire.Tuzamwigisha nawe ahige,n’umwarimu umwigisha nawe ahige ariko na wawundi umuteza ibyo bibazo nawe ahige, hanyuma twese duhagurukire kimwe tujye kurwana urwo rugamba”.
Kugeza ubu imibare y’abangavu batewe inda Minisiteri y’Ubuzima yabashije kumenya igaragaza ko umwaka wa 2018, Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga n’abana 1465 batewe inda, Gatsibo 1452, Kirehe 1055 na Bugesera 925.
Iki kibazo cy’abangavu baterwa inda kirahaganyikishije kuko Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.
Yanditswe na Habarurema Djamali