Mucyo Salvis yahize abandi mu manota y’abasoje ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
- 30/12/2019
- Hashize 5 years
Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza nibwo Minisiteri y’uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amasomo haba mu mashuri abanza,ay’ikiciro rusange ndetse no mu mashuri y’inderabarezi [TTC].
Umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini wiyongereyeho 12.2% mu mashuri abanza na 15.5% mu kiciro rusange
Umwana wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ku rwego rw’igihugu yitwa Humura Hervais akaba arangije mu ishuri ryitwa Wisdom i Musanze akurikirwa na Niyubahwe Uwacu Anick urangije muri Nyamata Bright School mu karere ka Bugesera.
Naho mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye uwabaye uwa mbere ni Mucyo Salvis wiga mu Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana akurikirwa na Gashugi Muhimpundu Adeline urangije muri Lycee Notre Dame de Citeaux i Kigali.
Ikigo cyahize ibindi mu mashuri abanza ni Saint Andre yo mu karere ka Muhanga,mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange ni ikigo cya FAWE Girl’s School cyo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ndetse no muri TTC ikigo cyabaye icya mbere ni TTC Mururu yo mu karere ka Rusizi Mu ntara y’Iburengerazuba.
Muri uyu mwaka abanyeshuri bose bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ni 286, 721 mu gihe muri 2018 bari 225, 578. Bivuze ko biyongereyeho 31,143, bangana na 12.2%.
Mu Cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ikizamini muri uyu mwaka ni 115, 417 ,mu gihe muri 2018 bari 99,898. Bivuze ko hiyongereyeho 15,519, bingana na 15.5%.
Yanditswe na Habarurema Djamali