Rwanda: Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ni za mbere mukugira icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside- Dr. Bizimana
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje uko Intara z’u Rwanda zikurikirana mu kugira amadosiye menshi ari mu nkiko arebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, Intara y’Amajyepfo akaba ari yo iza imbere, hagaragajwe n’impamvu ibitera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascene, yabanje kugaragaza uko tumwe mu turere duhagaze, avuga ko Gasabo, Kicukiro na Huye ari two turi imbere mu kugira amadosiye menshi ari mu nkiko y’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Uturere twa Gakenke, Nyabihu na Burera ho imibare iri hasi.
Ku birebana n’intara, yavuze ko mu Ntara y’Amajyepfo mu myaka 3 ishize hagaragaye abantu 262 bahamijwe n’inkiko kiriya cyaha.
Yasobanuye ko impamvu ari uko ari yo ingengabitekerezo ya Jenoside yatangirijwemo guhera mu 1959, 1960, ishyaka rya PARMEHUTU ryayicengeje mu bantu. Ni na yo ntara yari ifite umubare munini w’Abatutsi ku buryo yabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bukomeye cyane.
Intara y’Amajyepfo ikurikirwa n’iy’Iburasirazuba ifite dosiye z’inkiko 226, Umujyi wa Kigali ufite dosiye 163. Mu Ntara y’Iburengerazuba ni 141, Amajyaruguru abahamwe n’icyaha ni 72.
Ati: “ Intara zigenda zisumbana bitewe n’amateka yagiye aranga buri karere”.
Dr. Bizimana yavuze n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze mu bantu bakuru; mu bafite hejuru y’imyaka 65 yagaragaye ku bantu bagera kuri 6,7%. Ni cyo cyiciro kirimo imibare mike bitewe n’uko muri sosiyete nyarwanda ari na cyo kirimo abageze muri iyo myaka bake cyane.
Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana aherutse guha urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ryiswe Igihango cy’Urungano, ryabereye i Kigali rikitabirwa n’urubyiruko ruri mu nzego zinyuranye rugera kuri 300, yavuze ko icyiciro cy’urubyiruko ari cyo kirimo benshi.
Yaboneyeho kugaragaza ko iki ari ikibazo kireba ejo hazaza h’u Rwanda, bisaba ko Abanyarwanda bamenya neza amateka yaranze igihugu, bakayakuramo isomo ryo kutigana abishoye mu cyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.