Amatora yo gusimbura 30% by’abagore binjira ku nteko ishinga amategeko ararimbanyije
- 06/01/2020
- Hashize 5 years
Amatora yo guhatanira umwanya wo gusimbura Umudepite utorwa muri 30% by’abagore binjira mu Nteko Ishinga Amategeko ateganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08 Mutarama 2020 mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuhuzabikorwa w’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo Nduwimana Pacifique, arasaba abagize inteko itora muri buri kagali ko mu Ntara y’Amajyepfo kuzitabira amatora hakiri kare, bakaza bakeye kandi bagatora neza birinda imfabusa.
Yagize ati “Amatora ni ku wa Gatatu, tariki ya 08 Mutarama 2020, tuzatora umugore usimbura muri 30% by’abagore binjira mu Nteko Ishinga Amategeko, turasaba abagize inteko itora kwitabira amatora hakiri kare, bakeye kandi biteguye gutora neza.”
Nduwimana avuga ko amatora azatangira saa yine agasozwa saa kenda, akazabera ku biro by’utugari, ari naho abagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku mudugudu kugeza ku karere n’abari mu Nama Njyanama y’Umurenge n’Akarere bazahurira kugira ngo batore umugore uzasimbura Nyirarukundo Ignatienne uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC.
Avuga ko ibikenewe byose kugira ngo amatora abe bihari, uhereye ku bakorerabushake bazayayobora kuko bahuguwe kandi bakaba biteguye kuyobora no gutunganya aya matora.
Umuhuzabikorwa w’amatora mu Ntara y’Amajyepfo kandi avuga ko ibyavuye mu matora bizarara bitangajwe n’inama y’abakomiseri, nk’uko n’ubusanzwe bigenda ku yandi matora, Abanyarwanda bakazarara bamenye uwatorewe gusimbura muri 30% by’abagore binjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Inzego zishinzwe ubukangurambaga zirasabwa kongera kwibutsa abagize inteko itora mu midugudu ko amatora yageze kugira ngo hatazagira ubura cyanwga ngo ayasibe, cyane ko amatora aba umunsi umwe, aba na bo bakaba baratangiye guhamagarira abagize inteko itora mu midugudu no mu tugari kwitabira amatora mu buryo bwuzuye.
Bamwe mu bagize Inteko itora bavuganye n’Imvaho Nshya bayibwiye ko amatora bayazi kandi bayiteguye neza kuko bayashishikarijwe ndetse bakanakurikirana kwiyamamaza kw’abakandida bazatorwamo umwe mu bagize 30% by’abagore binjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abakandida bahatanira umwanya w’umugore umwe uzasimbura muri 30% by’abagore binjira mu Nteko Ishinga Amategeko ni 13 mu Ntara yose y’Amajyepfo bategereje gutorwamo umwe gusa.
Chief editor Muhabura.rw