Uganda: Abanyarwanda 9 bashijwaga ubutasi bamaze gushyikirizwa Gen. Maj. Frank Mugambage
- 08/01/2020
- Hashize 5 years
Intumwa ihagarariye u Rwanda muri Uganda, Hon. Gen. Maj. Frank Mugambage amaze gushyikirizwa Abanyarwanda icyenda barekuwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Makindye nyuma yo gukurirwaho dosiye ibashinja ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’ubutasi.
Aba banyarwanda barekuwe kuri uyu wa 7 Mutarama 2020, byatangiye bivugwa ko ari barindwi barekuwe, gusa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yemeje ko ari icyenda mu kiganiro impande zombi ziri kugirana n’itangazamakuru.
Aba 7 batangajwe mbere ni René Rutagungira, Bahati Mugenga, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutisiri, Etienne Nsanzabahizi, Charles Byaruhanga na Claude Iyakaremye
Nk’uko Hon. Sam Kutesa abivuga, Aba banyarwanda barekuwe nk’uko biteganywa mu masezerano ya Luanda muri Angola yo ku wa 21 Kanama 2019 yashyizweho umukono na Perezida Kagame na Museveni na João Lourenço nk’umuhuza w’impande zombi. Aya masezerano agamije kubyutsa umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Uganda utameze neza.
Gen. Maj. Mugambage ati: “Iyi ni intwambwe nziza itewe kandi ndabashimiye gusa ifungwa mu buryo butemewe (nta mpamvu) rigomba guhagarara.”
Hon. Sam Kutesa avuga ko aba batari bafunzwe mu buryo butemewe, ahubwo bakuriweho ibyo bashinjwaga.
Ubwo byatangazwaga na The New Vision, Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko ari intambwe nziza itewe ariko hari abandi bakwiriye kurekurwa kuko hafunzwe abarenga 100.
Ibi abisubiyemo kuri uyu wa 8 Mutarama 2020, agira ati: “ Ariko abantu 9 ntibahagije, hari abavandimwe amagana bafite ikibazo nk’icy’aba ngaba muri Uganda na bo bagomba kurekurwa.”
Ni intambwe ya mbere itewe kandi ni nziza nk’uko abahagarariye ibihugu byombi babivuze. Biratanga icyizere ko n’ibindi byabaye imbogamizi ku mubano w’ibihugu byombi bizakemuka, impande zombi zibigizemo uruhare.
Chief editor Muhabura.rw