Abahagarariye IBUKA banditse ibaruwa isaba Kaminuza ya Cambridge kutazaha Judi Rever ngo atangaze igitekerezo yita Jenoside 2

  • Richard Salongo
  • 16/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Abayobora Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haba mu Rwanda no mu mahanga banditse ibaruwa ya paji 2 isaba ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cambridge kutazaha urubuga Madamu Judi Rever ngo atangaze igitekerezo yita ‘Jenoside Ebyiri’

Biteganyijwe ko uriya mugore ukora itangazamakuru azageza ikiganiro ku ntiti zizaba zahuriye mu ishuri ry’iriya Kaminuza ryigisha imibanire muri Politiki mpuzamahanga( Géopolitique), kikazaba tariki 21, Mata, 2021.

Ibaruwa ya IBUKA yasohotse ku wa Kane tariki 15, Mata, 2021 isaba umuyobozi ushinzwe amasomo muri iriya Kaminuza kuburizamo kiriya kiganiro kuko gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigatangaza ko habayeho ebyiri kandi UN yaremeye iyakorewe Abatutsi gusa.

Ivuga ko ibikubiye mu gitekerezo cya Rever biteshwa agaciro n’ibyatangajwe muri za raporo z’abashakashatsi zerekanye ko Leta ari yo yateguye kandi ikora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko iriya Jenoside yahitanye abana, ababyeyi babo, ba nyirarume, ba nyirasenge, ba Sekuru na ba Nyirakuru… bukerekana ko iriya Jenoside yakozwe n’abaturanyi b’abahigwaga, ndetse ko na bamwe mu bafitanye isano bishe Abatutsi barisangiye.

Itangazo rya IBUKA kandi ryibutsa iriya Kaminuza n’isi muri rusange ko ubwo Abatutsi bakorerwaga Jenoside, isi yabateranye, ihitamo kwita ku bindi byaberaga hirya no hino ku isi, bityo biha urwaho Leta yari igamije kubarimbura.

IBUKA isaba ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cambridge kwibuka ibi byose, bityo bukima umwanya Madamu Judi Rever, ntazabone urwaho rwo gutoneka abarokotse iriya Jenoside.

Ikindi IBUKA ivuga ko kibabaje ni uko kiriya kiganiro Judi Rever azagitanga mu kwezi kwa Kane( Mata), uku kukaba ari ukwezi kwatangirijwemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Iyi baruwa ndende isaba ko icyitwa ‘ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo’ kitagombye kuba urubuga rwo guhakana icyaha gikorerwa Isi yose kitwa Jenoside.

Abasinye kuri iyi baruwa barimo Perezida wa IBUKA w’agateganyo mu Rwanda Bwana Egide Nkuranga, uwa IBUKA mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bubiligi, Mu Buholandi, mu Butaliyani, mu Budage, no muri USA.

Yasinyweho kandi na Bwana Egide Gatari uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza, GAERG.

Hari ho kandi uwa Bwana Eric Murangwa Eugène uyobora Umuryango witwa Ishami Foundation ukorera mu Bwongereza, uwa Madamu Marie Chantal Muhigana uyobora Umuryango Urukundo Organization ukorera muri Norvège n’uwa Jacqueline Murekatete uyobora Umuryango w’abarokotse Jenoside baba muri USA.

Judi Rever, inshuti magara ya Rudasingwa Thoegene

Umunyamakuru Wo Mu Gihugu Cya Canada Witwa Judi Rever, Akwiye Kwamaganwa

Igihe cyose  u Rwanda ruba ruganisha  ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo zirimo n’abo mu bihugu byabafashije nk’Ubufaransa, barahaguruka bagakwiza inyandiko cyangwa ibiganiro bigamije kurangaza abantu no kwibagiza icyaha bakoze.

Icyo gihe ariko, ku bantu bakurikira ibijyanye na Jenoside, ni wo mwanya mwiza wo kumenya abashyigikiye urwango na Jenoside n’uko bakorana. Baravumbuka bakagaragara neza nta kwihisha.

Urugero ni ibyabaye ku itariki ya 18 Werurwe 2018. Uwo munsi, umunyamakuru Natacha Polony wa Radiyo y’Abafaransa yitwa France Inter, yavugiye kuri iyo radiyo ko ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe n’abantu babi bayikorera abandi. Ngo ahubwo ko ari nk’ingegera zahanganye n’izindi, cyangwa se abantu babi bahanganye abandi nka bo—‘des salauds face à d’autres salauds’.

Ati “Ndatekereza ko nta ruhande rw’ababi n’abeza rwari ruhari muri Jenoside.” Ntacyo Polony yavuze kiganisha ku ruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa mu gufasha abakoze Jenoside, n’ubutwari bw’Umuryango FPR-Inkotanyi warwanyije abakoraga Jenoside n’ababashyigikiye ukabatsinda ugahagarika Jenoside.

Natacha Polony ntacyo yavuze kuri leta yateguye ikanakora Jenoside. Ahubwo, yihutiye kuvuga ko Leta iriho mu Rwanda, yatsinze abajenosideri, ari iy’igitugu, yica, ikanahohotera abanyamakuru n’abatavuga rumwe na yo.

Ayo magambo, akwiye kurebwa nk’afitanye isano n’uruhare leta y’Ubufaransa yagize ifasha abahekuye u Rwanda, ibya Polony bikaza ari ugupfuka iryo shyano ngo ryibagirane.

Ibyavuzwe n’uwo munyamakuru byamaganywe n’abantu b’ingeri nyinshi babibonyemo agasuzuguro, irondabwoko-ruhu (racism), gupfobya Jenoside no gutukana. Ibyo ariko ntibyabujije ko hari abamushyigikira. Benshi muri bo bakaba ari abantu basanzwe baragize uruhare muri jenoside cyangwa ari abantu basanzwe bashyigikira abatsembye imbaga mu Rwanda.

Muri uko kwezi kandi kwa Werurwe 2018, hasakaye amakuru y’igitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, uyu munyamakuru usanzwe uzwi nk’umufana wa RNC. Uwo ari we wese uzi Judi Rever n’imikorere ye n’uko akorana kandi n’abafite uruhare muri Jenoside, mugitabo ke nta gishya yazanye.

Iki gitabo “In Praise of Blood” gisohotse nk’inyiturano ya Judi Rever ku baJenosideri kuko hashize imyaka itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.

Ku wa 28 Gashyantare 2015 nibwo itsinda ry’abagore bayobowe na Perpetue Muramutse mwene Dominique Mbonyumutwa bahembye Judi Rever kubera umurava yagaragaje mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku muntu wese umenyereye gukurikirana iby’abaJenosideri na propaganda yabo, bike nabonye bigikubiyemo, biri mu ntekerezo n’imvugo (philosophy and narrative) by’abakoze  Jenoside. Ni ibitekerezo bikoreshwa mu ntambara yabo yo kwigira abere, no guhindura ababatsinze abanyabyaha.

Usomye urutonde rw’abashyigikiye Judi Rever rugaragara kuri murandasi, ukongeraho n’abamuhaye igihembo cyitiriwe Ingabire Victoire uri ku isonga ryo gukwiza ingengabitekerrezo ya jenoside, bisobanura neza ibikubiye muri icyo gitabo, nkuko umuvugizi.wordpress ibyandika.

Umwe muri abo bashyigikiye Judi Rever mu binyoma bye, ni Filip Reyntjens wabaye umukozi wa Juvenal Habyarimana. Na n’ubu Reyntjens akaba akiri mu bantu banga urunuka Leta y’u Rwanda nta kindi ayihora uretse ko yatsinze inshuti n’abakoresha be barimo abajenosideri batumye amenyekana.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Reyntjens yihutiye kuvuga ko ngo iki gitabo cya Judi Rever kimuhaye kwemeza nta shiti ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Igitekerezo cyashyigikiwe n’abaJenosideri bazwi nka Charles Ndereyehe uba muri Holland. Nta gitangaza ndetse sin a bishya kubona Filip Reyntjens avuga ibyo kuko ari umurongo asanganywe yavugaga mu yandi magambo.

Mu bandi bogeje Reyntjens bakamushyigikira, harimo abanyarwanda n’abanyamahanga biyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri abo bamushyigikiye Jean Marie Ndagijimana n’abagize Jambo Asbl nka Ruhumuza Mbonyumutwa, mukuru we Gustave Mbonyumutwa na Mugabowindekwe Robert n’abandi.

Harimo na Faustin Nsabimana, umugabo wa Perpetue Muramutse wahembye Judi Rever muw’2015. Kuri urwo rutonde rurerure harimo n’umunyamerikakazi witwa Ann Garrison. Uyu Ann, ni mu banyamahanga biyeguriye abaJenosideri ku buryo bwose. Uwo muhamagaro n’umurava bya Ann Garrison, byatumye ahabwa igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire muw’2014, mbere ya Judi Rever.

Ahari umwotsi ntihabura umuriro. Ntawabura gukeka amababa ubufaransa kuko  Judi Rever, yakoreye ibitangazamakuru by’Abafaransa bikomeye birimo Agence France Presse (AFP), Radio France Internationale na Le Monde Diplomatique. Uko yivugira ubwe ngo amakuru menshi afite ni ayo yahawe na ex-FAR n’abo mu miryango ishinja FPR.

 Ibisa birasabirana 

Ibi bya Judi Rever ntibitangaje  ni urwibutso rw’uko ibisa bisabirana. Iyo urebye ibyo abantu bamwe bavuga utazi isoko y’ibitekerezo byabo, hari ibyo utabasha kumva. Umwe muri bene Dominique Mbonyumutwa ucyigisha ubugome ni Marie Claire Mukamugema washakanye na Stanislas Mbonampeka.

Uyu Mbonampeka mu mwaka w’1992 yari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda. Akoresheje ububasha bwe yategetse ko Dr. Leon Mugesera afatwa akaburanishwa kubera imbwirwaruhame rutwitsi yavugiye ku Kabaya ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi bakabohereza muri Ethiopia babanyujije muri Nyabarongo. Kubera ko Leon Mugesera atavuze yivugira, bamushakiye inzira igana imahanga bamuhungisha ubutabera.

Nyuma y’amezi make Mbonampeka atanze ayo mabwiriza yo gukurikirana uwogeje ubugome na Jenoside, yagiye mu gaco kiyise Forum Paix et Democratie yateguye inzira ya Hutu-Power (Pawa). Mu gihe cya Jenoside Mbonampeka yari yarabaye umu-Pawa cyane ku buryo nyuma ya Jenoside yagizwe Minisitiri w’Ubutabera wa Guverinoma yo mu buhungiro yakoreraga i Bukavu iyobowe na Sindikubwabo Theodore na Jean Kambanda.

Tubanje Mbonampeka, mbere y’umugore we Marie Claire Mukamugema, ugikataje mu gukwiza politiki y’umunuko aho aba mu buhungiro i Burayi.  Reka tumugarukeho muri bya bindi bisa bigasabirana.

Ku itariki ya 12 Ukuboza 1993, RTLM yari yatumiye mu kiganiro Marie Claire Mukamugema, Jean Bosco Barayagwiza, Charles Nkurunziza na Vincent Rwabukwisi. Muri icyo kiganiro cyayobowe n’umuJenosideri Gaspar Gahigi havugwaga ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi n’ibibatandukanya, muri gahunda bateguraga ya Jenoside.

Uretse Vincent Rwabukwisi wari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru KANGUKA, abandi bose bari aba-Pawa, Interahamwe n’Impuzamugambi. Ndetse muri Jenoside yakozwe muw’1994, Rwabukwisi baramwishe n’ubwo atari Umututsi.  Mubyo yazize ni ukuba yararwanyije urwango na Jenoside mu Banyarwanda ku buryo bugaragara.

Muri icyo kiganiro, Rwabukwisi yasetse anagaya JB Barayagwiza watinze asobanura ko ngo ari Umuhutu utavangiye kandi warezwe mu muco w’Abahutu. Barayagwiza yunganiraga Mukamugema, na we wavuze ko ngo yarezwe agakura nk’Umuhutukazi. Mukamugema ntiyabwiye abamwumva ko nyina ari Umututsikazi. Rwabukwisi yagerageje kubumvisha ko ibyo ntaho byageza u Rwanda, baramwica.

Uwo Barayagwiza yaje kuba Perezida wa CDR akaba yaranakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) akaba yaraguye muri gereza. Guverinoma ya Sindikubwabo na Kambanda iri mu marembera, Charles Nkurunziza yahembwe kugirwa Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bamusimbuje Joseph Kavaruganda wishwe ku itariki ya 7 Mata 1994.

Uyu Charles Nkurunziza yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yari ari i Bukavu. Ntiyarekeye aho, akaba yarabishyize no mu mwana we witwa Olivier Nyirubugara uba mu gihugu cya Holland. Na we akaba akomeje muri uwo murongo.

  • Richard Salongo
  • 16/04/2021
  • Hashize 4 years