Ambasaderi w’Igihugu cya Israel yasabye urubyiruko kwiga kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho
Ambasaderi w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yasabye urubyiruko kwibuka no kwiga kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi.
Ibi Dr Ron Adam yabitangarije mu karere ka Nyagatare, ubwo yifatanyaga n’abahatuye mu gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu wa 13 Mata 2021.
Abarokokeye muri aka karere bemeza ko Inkotanyi zabashubije ubuzima n’icyizere cyo kubaho, kuko Jenoside yo muri aka karere ho yahatangiye na mbere y’umwaka wa 1994.
Mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka karere, bwumvikanisha ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangira mu Kwakira 1990, ari bwo umurego wo kwica abatutsi bari batuye mu bice bitandukanye bw’Akarere ka Nyagatare cyane cyane abari batuye mu byitwaga amaranshi wakomeje.
Muri icyo gihe ngo bicwaga babwirwa ko ari intasi z’Inyenzi abandi bagashimutwa.
Bavuga ko kuva icyo gihe bicwa kugeza muri Mata 1994 Jenoside nyirizina itangira, abagize amahirwe yo kurokoka ayo marorerwa yose bakomeje urugendo rwo kwibuka biyubaka, kandi bakemeza ko Inkotanyi zabashubije ubuzima n’ikizere cyo kubaho.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam avuga ko ashingiye ku makuru afite kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse n’ubunararibonye bwo kuba n’abanyayahudi barakorewe Jenoside, asaba buri wese kugira umutima ubabarira no kwibuka inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe.
Avuga ko “By’umwihariko mu kubaka u Rwanda ruzira indi Jenoside, urubyiruko hari uko rugomba kwitwara kuko ari rwo bayobozi b’ejo, harimo guharanira ko Jenoside itakongera kuba aho ariho hose ku Isi.”
Dr Ron Adam kandi yanifatanyije n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, mu gushyira indabo ku rwibutso rwa jenoside ruri ahitwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba, rukaba ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 66.