Inkurunziza: Norvege Izakira Abimukira 600 Bari mu Rwanda Bavuye muri Libiya
- 09/01/2020
- Hashize 5 years
Igihugu cya Noruveje cyavuze ko cyiteguye kwakira impunzi zisaba ubuhungiro 600 kuri 800 zirimo izoherejwe mu Rwanda zivanywe muri Libiya. Ibyo bizakorwa muri uyu mwaka wa 2020.
Ibi, icyo gihugu kibikoze mu rwego rwo gufasha guhagarika imfu za hato na hato z’abimukira bagwa mu Nyanja ya Mediterane bambuka bashaka kujya ku mugabane w’Uburayi.
Avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press, ministiri ufite mu nshingano ze ikibazo cy’abimukira wa Noruveje Joaran Kallmyr yavuze ko, bashishikajwe no gufasha abimukira bazanywa mu buryo butekanye kandi bubereye.
Kuva mu mwaka 2015, umubare munini w’ abimukira watumye ubuyobozi bw’ umuryango w’ubumwe w’ibihugu by’iburayi buhagarika impunzi ndetse n’ abandi bimukira bageragezaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza ku mugabane w’Uburayi.
Ikindi gihugu cyamaze gutangaza ko kizakira impunzi ziri mu Rwanda ni Suwede. Ibyo byatangajwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ejo kuwa Gatatu.
Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
U Rwanda rwatangaje ku ikubitiro ko ruzakira impunzi 500, bacumbikirwa mu Inkambi ya Gashora isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu yongerewe ubushobozi kugira ngo yakire izo mpunzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri Libya ryatangaje ko iki cyiciro cyajemo umubare munini w’abana badafite ababyeyi.
Uyu muryango wakomeje uvuga ko gutuzwa mu Rwanda kwabo, bizatuma babaho batekanye nyuma y’imyaka myinshi bari mu bibazo.
Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.
Niyomugabo Albert Muhabura.rw