U Rwanda rwashimiye abanyamahanga batinyutse guhamya ko Abatutsi barimo gukorerwa Jenoside

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda ruzirikana ubutwari bwaranze bamwe mu banyamahanga batinyutse guhamya ko mu Rwanda Abatutsi barimo gukorerwa Jenoside mu gihe amahanga yari yitezweho gutanga igisubizo kuri ubwo bwicanyi yari yarumye gihwa.

Abo barimo Capt. Mbaye Diagne ukomoka muri Senegal wari mu Butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR), Mwalimu Julius Nyerere wayoboraga Tanzania,  ukageza kuri Prof. Ibrahim Gambari wari uhagarariye Nigeria muri Loni, agahamiriza Loni ko Abatutsi bakorerwaga Jenoside.

Leta y’u Rwanda itangaza ko izahora izirikana ubutwari bwaranze abo banyamahanga barwanyije ikibi mu gihe Isi yose yasaga n’ititaye ku mabi yakorwaga. Nubwo batashoboraga guhagarika burundu umugambi wacuzwe igihe kinini, abo bagabo bakoresheje ububasha bari bafite mu gushimangira ubumuntu mu gihe bwari bukenewe cyane.

Capt. Mbaye Diagne

Nk’umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro, Capt. Mmaye Diagne yagaragaje ubwitange budasanzwe bwo kugerageza kurokora Abatutsi bicwaga nubwo amabwiriza y’igisirikare yarimo atemeraga kwivanga mu byitwaga ubushyamirane bw’amoko nyamara ari Abatutsi bibasirwa bazira uko bavutse.

Capt. Mbaye Diagne yabikoze ku giti cye, ntawumuhaye ibwiriza ryo kubikora, nubwo yari azi neza ko ari ubuzima bwe ashyize mu kaga. Ubuzima bwe yabwishyuye nk’igitambo y’ubumuntu yari afite.

Bamwe muri bo nka Capt. Mbaye Diagne, byabaye ngombwa ko na we yicirwa muri kimwe mu bikorwa by’ubutabazi yari yaratangiye,  agerageza guhungisha Abatutsi bahigwaga, ariko ubutwari yagaragaje bwasize umurage ukomeye ku banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Prof. Ibrahim Gambari 

Prof. Ibrahim Gambari kuri ubu ukuriye Guverinoma ya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, yari Ambasaderi w’icyo Gihugu mu Muryango w’Abibumbye. Icyo gihe yarwanyije yivuye inyuma ibitekerezo by’ibihugu bikomeye byahisemo gutererana u Rwanda mu bihe by’amage, bikanga gutanga ingabo zari zikenewe zashoboraga no guhagarika ubwicanyi bwakorwaga.

Mu gihe inama ya LONI yari iteranye bariho bajya impaka niba bakwiye kugabanya umubare w’abasirikare boherejwe na LONI barinda amahoro mu Rwanda, ndetse bakanahindura ubutumwa bafite mu Rwanda. Prof. Gambari yabwiye abari muri iyo nama ko uwo mwanzuro bagiye gufata uzateza ingaruka zikomeye cyane.

Yarwanyije umwanzuro watanzwe n’u Bufaransa mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, wo kohereza ingabo z’Abafaransa mu gihe kari kamaze guhamagaza Ingabo za MINUAR.  Uretse ubwitange yagaragaje ku guhagararira u Rwanda no kuvugisha ukuri ku byabaga mu Rwanda, Prof. Gambari yakomeje kurwanira amahoro no guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitasubira kuba ahandi ku Isi.

Mu Ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavugiye kuri Kigali Arena tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagarutse kuri Prof. Gambari n’igihugu cye cya Nigeria, avuga ko u Rwanda rutazibagirwa umusanzu wabo mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Julius Kambarage Nyerere 

Julius Kambarage Nyerere wari Perezida wa Tanzania ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994. Uyu mugabo ntazava mu mitima y’Abanyafurika benshi bitewe n’uburyo yabaye icyitegererezo cy’ukwibohora nyako kw’Afurika n’Abanyafurika.

Nyerere yagaragaje ubutwari yakira Abatutsi bahungiraga mu gihugu cye, ndetse abitaho mu buryo butandukanye n’uko abahungiraga mu bindi bihugu by’ibituranyi bafatwaga.

Mu mwaka wa 1995, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wari umusaruro w’ubuyobozi bubi butakoze akazi kabwo ko guhuza abaturage, ahubwo bugashyigikira ivangura ry’amoko ubundi adahari mu Rwanda kuko Abanyarwanda basangiye umuco, ururimi n’ibindi bihuza ubwoko bumwe.

Icyo gihe yavuze ko abayobozi bagerageza gucamo abaturage amoko bitwaje ubwoko cyangwa idini badakwiriye guhabwa umwanya kuko ngo iyo bawuhawe bigusha Igihugu mu kangaratete.

Brigadier General Henry Kwami Anyidoho

Brigadier General Henry Kwami Anyidoho ukomoka mu Gihugu cya Ghana, ni we wayoboye ingabo 270 zoherejwe na Ghana ngo zigume mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda nubwo Loni yari imaze guhamagaza ingabo za MINUAR. Icyemezo cyo kurekura izo ngabo cyafashwe n’uwari Perezida w’icyo Gihugu, Jerry Rawlings.

Izo ngabo ngo zagize uruhare rukomeye mu gutabara Abatutsi bicwaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu.

Abo bayobozi kimwe n’abandi bamaganye ubu bwicanyi mu Rwanda no muri Afurika bafatwa nk’Abarinzi b’Igihango gikomeye gihuza Abanyarwanda n’umuzi Abanyafurika basangiye. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/04/2021
  • Hashize 4 years