#Kwibuka27: Amerika na Loni bifatanije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside ya korewe Abatutsi muri 1994

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika byoherereje Abanyarwanda ubutumwa bwo kwifatanya mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumye, Antonio Guterres, abicishije ku rukuta rwa Twitter, yatanze ubutumwa bwo gukomeza abanyarwanda bagizweho n’ingaruka za jenoside. yavuze ko u Rwanda rwaciye mu bihe bikomeye ariko ko abaturage barwo bongeye kwiyubaka bundi bushya. Bwana Guterres yavuze kandi ko abanyarwanda beretse isi imbaraga z’ubutabera n’ubwiyunge, yongeraho kandi ko nyuma y’ibihe nk’ibi iterambere rishoboka.

Aho ku cyicara cya ONU I New York kandi, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumye Madamu Linda Thomas- Greenfield, mw’itangazo yasohoye, yavuze ko kuri iyi sabukuru ibabaje isi yose izirikana abanyarwanda barenga 800,000 bishwe mu minsi 100, mu bihe biteye ubwoba u Rwanda rwarimo muri 1994.

Ambasaderi Thomas-Greenfield yagize ati, tubabajwe n’ubuzima bw’inzirakarengane bwazimiye, kandi twifatanije n’imiryango izahora ibakunda, ndetse n’abarokotse biboneye amarorerwa yakorewe ikiremwa muntu.

Ambasaderi Thomas-Greenfield yongeyeho ati, dufashe uyu mwanya wo kwibuka ubumuntu duhuriyeho, no kongera kwiyemeza kurengera inzirakarengane, ari na ko dukora ibishoboka kugira ngo ababigizemo uruhare bazabibazwa, kandi duharanira icyubahiro kamere cya muntu. Yasoje itangazo rye agira ati, mureke tuvugugure ubushake bwacu, twiyemeza ko amarorerwa nk’aya atozangera kubaho ukundi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2021
  • Hashize 4 years