RMC iributsa abanyamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 27

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwibukije abakora umwuga w’Itangazamakuru gukoresha inyito zikwiye zabugenewe utazizi cyangwa ukekeranya akabaza bagenzi be cyangwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Gukoresha imvugo zidakwiye ni kimwe mu bikorwa bishobora guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

RMC, iributsa abanyamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 27 nk’uko basanzwe babikora, bakumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku gupfobya no guhakana Jenoside.

Itangazo ryashyizweho umukono na Barore Cleophas, Umuyobozi wa RMC, tiragira riti: “Barasabwa kandi kwirinda kuba umuyoboro w’ abakora bene ibyo bikorwa.”

Ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga birimo guhakana Jenoside, kuyipfobya no gutanga impamvu zisonanura impamvu yakozwe, guhohotera abarokotse Jenoside, guhishira cyangwa kwirengagiza ibihamya n’amakuru ajyanye na Jenoside n’ibindi.

RMC irasaba by’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet), hamwe n’abanyarnakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.

Umwuga w’itangazamakuru ifatwa nk’inkota ityaye amugi yombi. Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanazirikanwa uruhare rw’abari muri uyu mwuga ubusanzwe wubashywe ku Isi, ndetse n’uburyo ibitangazamakuru byifashishijwe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RMC yaboneyehogutangaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isaba inzego zifite mu nshingano gutegura ibikorwa byo kwibuka, korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo Kwibuka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2021
  • Hashize 4 years