Uwari Sawuli yahindutse Pawulo! Urugendo rwa Iwawa mu kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge
- 17/01/2020
- Hashize 5 years
Kuva ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu Rubavu werekeza ku kirwa cya Iwawa ukoresheje ubwato bw’ibiti bufite moteri n’urugendo rw’amasaha 2, ibirometero ni 28.3.
Kugira ngo tugere kuri iki kirwa cya Iwawa gifite hegutari zisaga 80 twifashije ubwato butwara abakozi n’abagororerwa Iwawa baba bajya cyangwa bava ku bitaro bya Rubavu mu gihe bahawe transfert.
Ukigera kuri iki kirwa usanganirwa n’amagambo agira ati ’’Uwari Sawuri yahindutse Pawulo’’ ntayindi mpamvu ni uko abakoresheje ibiyobyabwenge, abari abajura ndetse n’abari bafite indi myitwaire mibi bazanwa kuri iki kirwa bagahundika.
Mu masaha y’umuseso urubyiruko ruhari ruba rutangiye imirimo y’isuku, gutunganya aho babara, bagafata icyo kunywa cya mu gitondo nyuma bose bakihutira guhurira hamwe kugira ngo bahabwe inshingano z’umunsi. Ni igikorwa kandi kiba kigamije kumenya ababyukanye ibibazo birimo uburwayi dore ko abenshi baba banafite indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Muhoza Aime Moise, Umuganga w’indwara zo mu mutwe ukorera mu kigo ngororamuco cya Iwawa avuga ko indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari zo ziba ziganje.
Izi zirimo kuba umuntu areba ibintu bidahari, kumva ibintu bitarimo kuvugwa, kumva ko hari abantu bagiye kukugirira nabi, kugira indwara z’agahinda gakabije, indwara z’umunabi, kugira amahane n’ibindi. Abafite bene izo ndwara baravurwa abo bidakunze bitewe n’ubukana bw’indwara zabo bakoherezwa mu bindi bitaro.
Uyu muganga yagize ati “Icya mbere ni imiti tubaha, ubundi tugakorana ibiganiro mu matsinda cyangwa umuntu agahabwa ikiganiro ku giti cye, ni uburyo bw’imivurire bwo kujya inama, hari n’icyo twita ubuvuzi bushingiye ku bikorwa kuko wa muntu tuba tumutegura ko azasubira muri sosiyete kuko aba agomba kugira icyo azimarira, dutangira tubakoresha uturimo tworoheje.”
Ribara uwariraye!
Aha mu kigo ngororamuco cya Iwawa uhasanga abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahoze ari abahanzi b’ibyamamare, ba engeniyeri, abaganga n’abandi.
Ngenzi Serge uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka NEG The general yageze muri iki kigo afite ibiro 55 ubu afite ibiro 70, aho asobanura uko ubuzima bwe butangiye guhinduka aho agereye muri iki kigo.
Ati “Hano narahaje mbasha gutuza, mbasha gutekereza no gushyira ubwenge ku gihe kandi ibyo nahasanze byaranyobotse namwe murabibona nk’abantu banzi mbere hari itandukaniro babona ku mubiri ndetse no mu mitekerereze intego mfite ubu ndashaka kureba ukuntu nabanza nkarangiza amasomo yanjye ikindi nimara kwiyubaka neza nazashaka umugore umwana wanjye na we amaze gukura ndifuza kumuha uburere bwiza mu muryango avuga ati ndikumwe na papa na mama.”
Tony Dushimimana na we ugororerwa Iwawa avuga ko uyu ari umwanya wo kwitekerezaho kuko ngo mbere yari mu nzira mbi.
Ati “Ukomanga ku muryango wa satani akageraho agafungura. Nari muri ubwo buzima ninjiye muri uwo muryango, ubuzima bubi, ubuzima udashobora kujya mu bantu ngo bakwizere, ugaragara nabo mu bantu bigahurira ko ndi umuhanzi bigaha isura mbi abandi bahanzi bagenzi banjye nari muri ubwo buzima noneho biba ngombwa ko nza hano kugira ngo mbone igihe cyo kwitekerezaho.”
Hakizimana Theophile avuga ko yakoze imirimo inyuranye nyuma akisanga Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge, ari mu bantu biga kubaza ibitanda by’ubwoko butandukanye.
Ati “Kubera ko tuba twaritwaye nabi ugasanga twababaje ababyeyi, twababaje abo twashakanye ndetse n’abandi bantu bo mu byiciro bitandukanye, mu izina rya bagenzi banjye nkaba nasabaga imbabazi umuryango nyarwanda ndetse n’imiryango dukomokamo cyane cyane ko tuba twaragize imyitwarire itari myiza kugira ngo igihe tuzaba tuvuye hano tuzagende batwakira neza bumva ko tutakiri babandi uwari Sawuli yabaye Pawulo.”
Uretse imyuga y’ububaji abari Iwawa bigishwa imyuga y’ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, ubudozi ndetse n’ikoranabuhanga.
Ibyo barya n’ibyo banywa ni bo babyitunganyiriza, imboga n’imbuto bakabyihingira.
Inka zisaga 100 ziri kuri iki kirwa na zo zikurikiranwa umunsi ku munsi n’abahagororerwa. Abafite uburwayi bwihariye n’abanyantege nke nibo banywa amata.
Kuri iki Kirwa cya Iwawa, baridagadura mu mikino itandukanye irimo gukina umupira w’amaguru, Volleyball, guterura ibyuma ndetse no kwiga umukino w’iteramakofe.
Sibose Innocent, uhagororerwa ati “Zituma twibagirwa ubuzima twanyuzemo, bitewe n’ibiyobyabwenge umuntu aba yaranyoye usanga umuntu ajunjamye ataganira na bagenzi be bimwe mu biganiro ubuyobozi bw’ikigo buduha butwigisha gukunda siporo no kuyitabira.”
Urubyiruko kandi rufite inyota yo kwiga ibinyabiziga ruhabwa ayo amahirwe, ni ko abatazi gusoma no kwandika babyigishwa na bagenzi babo.m
Imbogamizi
Zimwe mu mbogamizi zigaragara ku kigo ngororamuco cya Iwawa zirimo kutagira abakozi bahagije bita kuri uru rubyiruko, kutagira imfashanyigisho zikenerwa n’abahanga mu mitekerereze ya muntu n’ibindi.
Habimana Venutse na Gumusenge Sandrine ni abaganga bafasha urubyiruko ruri Iwawa mu bijyanye no guhindura imitekerereze.
Gumusenge Sandrine ati “Icyo dukora hano ni ukumufasha guhindura imitekerereze, imyumvire ndetse no kumufasha kuva muri bya biyobyabwenge, iyo akigera hano amara amezi 6 muri gahunda yo kumugorora ahura n’impuguke mu mitekerereze bakamufasha guhindura ya mitekerereze, amezi 6 iyo arangiye ajya kwiga umwuga kugirango wa mwuga uzamufashe guhindura ubuzima.”
Na ho Habimana Venuste ati “Turi nka stock y’ibibi n’ibibazo, kuko uru rubyiruko ruba rufite byinshi mu mutwe, ibibazo by’ubupfubyi, ibibazo by’ibiyobyabwenge, ubushobozi buke n’ibindi bo babodusohoreramo ariko twe ntabwo tugira aho tubisohorera, hari ikitwa stress management gikoreshwa muri domain ya physiology nka 2 cyangwa 3 mu mwaka ba bantu bakorana n’abantu bafite ibibazo bakagira aho bahurira bagasohora bya bibazo hano nta na rimwe tujya tubikora.”
Hari abasubizwayo
Iwawa yakira urubyiruko ruri hagati 1500 na 3000 buri mwaka, 10% mu basoza amasomo buri mwaka bongera kwisanga Iwawa.
Dr. Jean Damascene Nshimiyimana, Umuyobozi w’ikigo ngororamuco cya Iwawa, avuga ko inzego zitandukanye zikwiye gushyiraho akazo kugira ngo abagororwa bose babe abanyamumaro mu miryango yabo.
Ati “Iyo umuntu agarutse hano ntabwo aba ari byiza bisaba ko abantu bose inzego z’ibanze, inzego z’ubuyobozi, abaturage, abavandimwe, imiryango y’abantu tugororera hano bose baza tugafatanya mu gusubiza mu muryango ababa bagororerewe hano.”
Rukundo Valens yavuye mu kigo gororamuco cya Iwawa muri 2015, akivayo yakiriwe n’umuryango utanga ubufasha ku bantu bava mu bigo ngororamuco Hope Ethiopia Rwanda. Ubu ni umukozi ushinzwe gukata ubwatsi mu kibuga cya clicket giherereye i Gahanga mu Mujyi wa Kigali. Kuri we afata ikigo cya Iwawa nk’ishuri ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe gusa akababazwa n’abantu baha akato abava mu bigo ngororamuco.
Ati “Iwawa ni ishuri, baragorora, bakakugira inama bakakubwira ko ibyo urimo ari bibi, bakakubura nka mwarimu cyangwa umubyeyi, bakakwigisha iyo uri uwumva urumva, njyewe nahafashe nk’ahantu hingenzi hankuye mu bibi nabagamo. Abo bantu barahari cyane turabazi babaho hari nk’ahantu ushobora kwinjira ugasaba amazi bakayakwima ngo wowe wavuye Iwawa ntabwo tuyaguhaye ariko ukihangana kuko kwihangana njye naje gusanga biruta ibintu byose.”
Impuguke mu mitekerereze ya muntu unakorana n’urubyiruko ruva mu bigo gororamuco biciye mu muryango Hope Ethiopia Rwanda, Sagahutu Emmanuel avuga ko umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge aba afite uburwayi kandi akaba ashobora guhinduka.
Ati “Uru ni urugamba twese tugomba kurwana sosiyete icyo nyisaba ntibagahe akato aba basore, ahubwo babakire nk’uko wakwakira undi muntu wagize ikibazo ukamufasha kugira ngo akivemo, ikintu gikomeye ni ukutabaha akato kuko nubaha akato ntabwo bazabona akazi natabona akazi kuko wavuze ko bavuye Iwawa ngo ntibahindutse buri wese arahinduka.”
Ikigo goraramuco cya Iwawa ubu gifite urubyiruko ibihumbi 4316, kuva gitangiye muri 2010, urubyiruko ibihumbi 21 ni bo bamaze kuhagororerwa. Buri kwezi Leta y’u Rwanda itanga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ku kigo cya Iwawa kugira ngo ababaswe n’ibiyobyabwenge, abafite imigirire mibi mu muryango Nyarwanda batozwe kuba abagabo bafitiye akamaro igihugu.
Chief editor /Muhabura.rw