Ntabwo Demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’ab’i Burayi cyangwa Amerika-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko atari mu bantu bakurikiza ikivuzwe cyose n’Abazungu cyane cyane abo mu burengerazuba bw’isi nk’Ivanjili kuko atari bo bagomba gusobanura neza icyo demokarasi ari cyo kuko nabo bari mu batayubahiriza.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kigabiro yaraye agiranye n’umunyamakuru wa CNN witwa Richard Austin Quest umaze igihe asura u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko abo muri kariya gace k’isi bafite uko babayeho, ibyo bemera, ibyiza bakora kandi umuntu yakwigana bikagira icyo bimumarira ariko ngo nabo ntibabuze intege nke muribo nk’uko ziba n’ahandi ku isi.
Umunyamakuru Quest yabajije ku ngingo ya Demukarasi,maze Perezida Kagame amubwira ko Demukarasi itagomba gusobanurwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ati: “Ntabwo Demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’ab’i Burayi cyangwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.Niba aribo basobanura Demukarasi uko iteye, kuki hari bamwe bahindukira bakarwanya abatowe n’abaturage nk’uko duherutse kubibona.”
Ubusanzwe Richard Austin Quest wagiranye ikiganiro na Perezida Kagame yavutse tariki 9 Werurwe 1962 akaba akomoka mu Bwongereza. Yakoreye ibinyamakuru bikomeye kandi abikora akiri kwimenyereza umurimo w’itangazamakuru.
Asanzwe ari umwe mu banditsi bakuru ba CNN ishami ry’ubucuruzi.Tariki 6 Gashyantare 2021 yanditse ko ari mu nzira aza mu Rwanda.
Ari mu banyamakuru bakomeye muri USA bakorera kandi bakoreye ibigo by’itangazamakuru bikomeye.