Perezida Kagame yabajijwe icyizere aha amahanga k’urubanza rwa Rusesabagina!

  • Richard Salongo
  • 18/02/2021
  • Hashize 4 years
Image

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Richard Quest kikajya hanze ku wa 17 Gashyantare 2020 yavuze ko nta guhonyora amategeko kwabayeho ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bisa nk’aho ari we wizanye.

Ati “Byari binyuze mu mucyo kandi byubahirije amategeko. Mu by’ukuri ni nk’aho yizanye, yaba yaragenderaga ku binyoma ariko yakurikiye ibyo binyoma mu gukomeza gukora ibintu bitari byo n’ubundi yagiye akora ahashize.”

Perezida Kagame yavuze ko nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda ifite mu kumuzana i Kigali, ko ahubwo byakozwe n’umuntu bakoranaga kandi yari yarizeye.

Ati “Kumuzana i Kigali, cyangwa gutuma aza i Kigali no gushimuta cyangwa ubundi buryo bugaragara nk’ubutubahirije amategeko ni ibintu bitandukanye cyane.”

Niba yarakoranaga n’umuntu i Burundi muri wa mugambi n’ubundi wo guhungabanya igihugu, urugero uwo muntu agafata umwanzuro wo kumuzana i Kigali, umuntu yakoranye na we yizeye kandi Guverinoma yari irimo irakorana n’uwo muntu yizeraga, ni gute guverinoma ifite uruhare muri icyo gikorwa ?”

Muri uku kwezi, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi barateranye biga ku kibazo cya Rusesabagina banzura basaba u Rwanda ko yacibwa urubanza mu buryo buboneye.

Abajijwe n’umunyamakuru icyizere ashobora guha amahanga ko Rusesabagina azaciribwa urubanza runyuze mu mucyo, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko aburanishwa mu buryo buboneye.

Ati “Rusesabagina, umuturage w’iki gihugu yakoze ibitari byo, yakoze icyaha. Numvise ko afite ubwenegihugu bw’ibindi bihugu, ibyo nta kibazo mbifiteho. Yakoze ikintu kibi kandi hejuru y’ibyo ari gukurikiranwa hamwe n’abandi bantu, ntari wenyine muri ibi byaha ari kuburanishwaho. Icyo nacyo ni ikintu gikwiye kwitabwaho, kumukura muri ibyo ukaba wamufata mu buryo bwihariye ntibizakunda.

Ikirego kiri mu rukiko, aba bantu bose bazaburanishwa kandi ni iby’ingenzi ko habaho kuburanishwa binyuze mu mucyo.

Iki gisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko Rusesabagina yashimuswe kije nyuma y’iminsi mike, Pasiteri Niyomwungere Constantin yemereye itangazamakuru ko ariwe wagize uruhare mu kugeza Rusesabagina wari inshuti ye i Kigali.

Ku wa 17 Gashyantare bwari ubwa mbere Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa bahuriye mu rukiko nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo guhuza imanza zabo kuko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Urubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa rwibanze ku nzitizi yatanze avuga ko urukiko rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko atakiri umunyarwanda.

Ni urubanza bigaragara ko rushobora kuzatinda. Abaregwa bose hamwe, barimo umugore umwe, basomewe umwirondoro n’ibyaha baregwa. Abaregera indishyi bo ni 84.

Mu kuvuga ku myirondoro yabo, Rusesabagina ahawe umwanya yagize ati: “Njyewe ntabwo ndi umunyarwanda, ndi umubiligi waje hano nkaza nshimuswe”.

Rusesabagina n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana batanze inzitizi ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku mpamvu zirimo ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarasabye ubw’Ububiligi kuburanisha Rusesabagina kuko ari umubiligi.

Gashabana yavuze ko ubushinjacyaha bw’Ububiligi bwakoranye n’ubw’u Rwanda kugira ngo aburanishirizwe mu Bubiligi kuri dosiye yatanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Gashabana yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda butigeze butegereza ko ubucamanza bw’Ububiligi burangiza gukurikirana Rusesabagina ahubwo ngo yaje gushimutwa akagezwa mu Rwanda.

Avuga ko kumuburanisha muri uru rukiko nabyo bidakurikije amategeko kuko amategeko y’ibanze yo gufata uregwa no kumwohereza atakurikijwe.

Yagize ati: “Ibidakurikije amategeko biri mu ifatwa n’ifungwa rye bizakomeza kugaruka muri uru rubanza”.

Ku bwenegihugu bwa Rusesabagina, ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yarabonye ubwenegihugu bw’Ububiligi bidakuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagize ati: “Iyo ashaka gutakaza ubwenegihugu nyarwanda hari amategeko abiteganya ariko nta kimenyetso na kimwe yerekanye kigaragaza ko yatakaje ubwenegihugu nyarwanda.”

Yemeza ububasha bw’urukiko, Ruberwa yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakoranye n’ubw’Ububiligi kuri dosiye yo mu 2010 bwarezemo Rusesabagina nka perezida w’ishyaka PDR-Ihumure ufasha umutwe wa FDLR iterabwoba.

Yongeraho ko mu 2018 bwafunguye indi dosiye irega Rusesabagina nka perezida wa MRCD/FLN ari nayo aregwaho ubu.

Ati: “Iyo dosiye ntabwo yigeze yoherezwa mu Bubiligi ngo buyikurikirane. Hakozwe ‘commission rogatoire’ ababiligi bafasha ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira ngo Rusesabagina abazwe. Iyo dosiye ntiyahawe abashinjacyaha b’ababiligi“.

Yemeza ko muri iyo dosiye ya 2018 Rusesabagina yakorewe inyandiko mpuzamahanga yo kumuta muri yombi, ndetse ko Ububiligi bwoherereje u Rwanda na dosiye ya mbere bwari bwohererejwe.

Rusesabagina yavuze ko avuye mu Rwanda mu 1996 yageze mu Bubiligi agatanga ibyangombwa bye byose, akakirwa n’uwo yise “umubyeyi kuko ngo yari abaye impfubyi”.

Ati “Icyo gihe nari mbaye umuntu utagira igihugu, nari mbaye umuntu w’umuryango w’abibumbye. Ntabwo nongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko sinongeye kujya kubusaba.

Amaze kubona ubwenegihugu bw’Ububiligi yavuze ko yaje mu Rwanda inshuro ebyiri, mu 2003 na 2004, akaza nk’umubiligi.

Ati: “Uyu munsi rero nibwo gusa ndi hano mu buryo butemewe n’amategeko kuko naje nshimuswe, wa mubiligi wazaga afite passeport ubu ari hano ari uwashimuswe, n’ubu ndacyashimuswe.”

Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi wa FLN, yavuze ko Rusesabagina yari afite inzozi zo kuba perezida w’u Rwanda.

Sankara yagize Ati: “Nibaza ukuntu yashakaga kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umunyarwanda. Twatangaje intambara ku gihugu iratunanira baradufata.”

Nsabimana yavuze ko abona Rusesabagina ari gushaka “Gutinza urubanza nkana”, mu gihe ngo we amaze imyaka ibiri aburana, akaba yifuza ko “ruva mu nzira”.

Muhima Antoine, umucamanza ukuriye inteko y’uru rukiko, yavuze ko umwanzuro w’urukiko ku nzitizi zatanzwe n’umwe mu baregwa uzasomwa tariki 26 z’uku kwezi.

  • Richard Salongo
  • 18/02/2021
  • Hashize 4 years