Umugabo yishe umugore we amuziza ubutumwa yabonye muri telefone ye bw’undi mugabo bakundana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/02/2021
  • Hashize 4 years
Image

Umugabo w’imyaka 46 y’amavuko witwa Olatunji Sobola yemereye polisi ko yishe umugore we amuhoye ubutumwa yabonye muri telefone ye akeka ko yandikiranye n’undi mugabo.

Sobola, usanzwe ari mu bakozi b’agace ka Remo mu majyaruguru ya Nigeria,yiyemereye ko yabonye ubutumwa muri telefone y’umugore we yandikiranye n’undi mugabo bamaranye imyaka 20 bakundana maze umujinya ukamufata akamutera icyuma.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa polisi,Abimbola Oyeyemi, yakomeje Avuga ko ukekwa yagendeye kuri ubwo butumwa bikarangira yishe umugore we w’imyaka 38 y’amavuko bari bafitanye abana batatu.

Sobola yishe umugore we ku wa Mbere w’icyumweru gishize maze ahita atabwa muri yombi kuwa Gatandatu nyuma y’uko se wa nyakwigendera witwa Alhaji Ambali Yinusa, atanze ikirego ku kicaro cya polisi ya Owode-Egba Avuga ko umukwe yagiranye ukutumvikana n’umugore we Momudat Sobola birangira barwanye.

Se wa nyakwigendera,yavuze ko byatangiye umukwe we Sobola afata icyuma agitera Momudat Sobola mu mugongo kirinjira aramukomeretsa bikomeye.

Ubwo se wa nyakwigendera Yahise abibwira Umuyobozi wa polisi ya Owode-Egba, CSP, Matthew Ediae,maze ahita yohereza abapolisi Aho icyaha cyabereye bahita bata muri yombi Sobola.Ubwo uwakomerekejwe Yahise ako kanya ajyanwa ku bitaro Ari naho yitabiye Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza yigisha ubuganga ya Olabisi Onabanjo iherereye Saguma gukorerwa isuzuma.

Ku rundi ruhande,Umuyobozi wa polisi, Cp Edward A. Ajogun, yahise asaba ko dosiye y’ubwo bwicanyi ishyikirizwa ubugenzacyaha bukuru hagakorwa iperereza ryisumbuye hakamenyekana impamvu nyamukuru yo kwicana.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/02/2021
  • Hashize 4 years