Umuyobozi w’umujyi yahanishijwe kuzirikwa ku giti Nyuma yo kwizeza Abaturage iterambere bikarangira bataribonye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/01/2021
  • Hashize 4 years
Image

Kubeshya no kwiba Ntabwo ari ibintu bishya ku banyapolitike,ikintu Abaturage bizezwa n’abo bategetsi mu gihe cyo kwiyamamaza maze ku munsi w’amatora bakabahundagazaho amajwi ariko bagategereza ibyo babasezeranyije bagaheba.

Ariko Abaturage bo mu majyepfo ya Mexique uburakari bwarabafashe kubera ibinyoma no kunanirwa kugezwa ku byo batoroye Umuyobozi wabo, bafata umwanzuro wo kumuhana bamuzirika ku giti Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri kiriya gihugu kitwa Mexiconewsdaily.

Meya Óscar Ramírez Aguilar mu gihe cyo kwiyamamaza yari yeretse Abaturage ba Frontera Comalapa muri Leta ya Chiapas, imishinga mishya izabagirira akamaro maze ngo nabo bazamuhundagazeho amajwi.Iyo mishinga harimo uwo gukemura ikibazo cy’amazi cyari cyarananiranye gukemuka.

Nyuma Meya yamaze gutorwa Ari mu mirimo,Abaturage b’umujyi bamubajije ku kibazo cy’amazi yabuze Kandi barahazanye ibigega bishya abura Icyo abasubiza.Gusa Abaturage baje kuvumbura ko ibyo bigega bahawe byari byarapfumutse amazi yimenekaga nko hanze.

Icyo gihe umwe mu bayobozi b’abo baturage yinjiye muri kimwe muri ibyo bigega abona koko byarapfumutse.

Umwe mu baturage Yagize Ati”Yadusezeranyije ko Ari Igikorwa cy’ingenzi azakorera Abaturage ba Comalapa ariko byose Ni ikimwaro kuko amazi Ntabwo amaramo igihe.

Yakomeje agira Ati”iki kibazo cy’amazi kimaze igihe kinini gikeneye kwiganwa ubushishozi Kandi kikaba kigomba gukemuka muri iki gihembwe kuko yaje mu ngo zacu kutureba atwizeza kugicyemura, none Ntabwo ashaka gusohoza ubutumwa”.

Nk’uko Amakuru ibivuga ngo abaturanyi bo muri Frontera camapala begereye umupaka wa Guatemalan bamaze igihe kingana n’ibyumweru birenga nta mazi bafite.

Kubera iyo mpamvu rero,Abaturage bamusabye ko yakwegera ku giti maze bahita bakimuzirikaho.Bahise bifotoranya nawe amafoto atandukanye kugira ngo bagaragaze ko Hari icyagezweho cyo guhana uwo muyobozi.

Gusa Ramírez yavuze ko atigeze azirikwa ku giti.Ubwo yagerageje kwerekana video isobanura ko bamubeshyeye ariko hari ibihamya ko yaziritswe kuri Icyo giti.

Ati”Ntabwo banziritse.Inama yari igizwe n’abahagarariye Camalapa bagera kuri 11 babarizwa mu nteko ishingamategeko,kugira ngo baganire ku bibazo bikomereye abaturage ndetse no gutangira guha Abaturage amazi”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/01/2021
  • Hashize 4 years