Kirehe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi haracyekwa umuhungu we

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/01/2021
  • Hashize 4 years
Image

Umukecuru witwa Mukarwigira Beatrice w’imyaka 62 y’amavuko wo mu mudugudu wa Rwamuzima akagari ka Butezi umurenge wa Gahara yishwe akaswe ijosi abamwisha bakaba bakoresheje icyuma gikata imboga harakekwa umuhungu we.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Mutarama mu masaha ashyira saa sita z’ijoro Aho uwo Mukecuru yishwe n’abantu bataramenyekana neza gusa hagakekwa umuhungu we witwa Ntamahungiro Jean Damascene w’imyaka 25 y’amavuko.

Amakuru avuga ko umukecuru yabanagana n’abuzukuru be babiri umwe w’imyaka 12 n’undi wa w’imyaka 8,ngo yaryamye ari muzima ariko byageze mu gicuku umwe mu buzukuru be mukuru arabyuka ajya hanze kwihagarika,agiye kumva yumva umuntu arimo arahirita.

Ubwo yafashe akaradiyo gafite itoroshi aramurika agiye kubona abona umukecuru Aho aryamye mu kindi cyumba aramo kuvirirana amaraso yuzuye Aho yari aryamye ariko ataracikana.

Ngo umukecuru yashatse gusingira umwana ari hafi gucikana ariko unwana agira ubwoba asohoka yiruka ajya gutabaza se ndetse n’abaturanyi .

Ubwo baje basanga yakaswe ijosi iruhande rwe harambitse icyuma gikata imboga.

Amakuru avuga ko impamvu bakekwa witwa Ntamahungiro Jean Damascene Ari uko yari yarananiranye nta kintu akora mu rugo maze umuryango uza kumwirukana ahita ajya i Kigali hanyuma aza kugaruka Tariki 3 Mutarama 2021 arongera asubira kwa nyina.

Amaze kuhagera ngo yakundaga kunywa ibiyobyabwenge Ari kumwe n’abandi basore ndetse ngo Hari n’igihe umukecuru yababajije impamvu babinywa maze baramukubita bahita batoroka.

Nyuma y’uko uwo muhungu n’abandi basore bakubise uwo Mukecuru kubera ko yari abirukanye mu rugo rwe ngo bajye gushaka ahandi banywera ibiyobyabwenge,ngo hashize iminsi itatu arongera aragaruka maze imuryango ubafasha gusabana imbabazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara w’umusigire,Nkundimana Faustin,yemeje ayo makuru avuga ko byamenyekanye bikomotse kuri umwe mu buzukuru be babiri babanaga.

Ati”Utwuzukuru twe twararaga mu cyumba cyatwo ubwo umukuru abyutse agiye hanze kwihagarika yumva umukecuru arimo arahirita arwana n’umutima Ari hafi yo gucikana.Umwana asubira inyuma maze afata radio ifite itoroshi aramurika asanga nyirakuru bamwishe Aho Ari huzuye amaraso ariko yari ataracikana,ubwo ashaka gufata uwo mwuzukuru we Umwana arahinga ariruka ajya gutabaza abwira se ubwo bahageze basanga yarangiye”.

Yavuze ko impamvu hakekwa uwo muhungu we muto,ari uko Mbere y’uko umukecuru apfa uwo muhungu yakoze igendo zitandukanye zidasobanutse muri iryo joro.

Ati”Byageze nko mu masatatu n’igice abari ku irondo babona wa musore aciye imbere y’urugo yiruka baramubaza ngo agiye he aravuga ngo agiye ku muturanyi gufatayo Amafaranga ariko mu mwanya muto arongera aragaruka.Twagerageje kubaza uwo musaza Aho yavuga ko agiye, umusaza avuga ko atigeze amubona”.

Nsanzimana yasabye abaturage kujya babona Hari ibitagenda neza mu baturanyi babo bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo inzego z’ubuyobozi zishake umuti w’ibyo bibazo hatarabaho kwicana.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/01/2021
  • Hashize 4 years