Hagiye gusohoka ibimenyetso bishya bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside
Umushakashatsi w’umufaransa, François Graner mu mwaka wa 2015 yatangije urugamba rwo gushaka uko yabona inyandiko ziri mu bubiko bw’igihugu zerekeye politiki y’u Bufaransa ku Rwanda guhera mu 1990 zasizwe n’uwari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe, François Mitterrand.
Muri Kamena 2020 ni bwo Leta y’u Bufaransa yemereye uyu mushakashatsi kwinjira mu bubiko bw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Francois Mitterand kugira ngo hazagaragazwe uruhare rw’ubuyobozi bw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Mata 2021 ni bwo uyu mushakashatsi, François Graner azashyira ahagaragara raporo izaba ikubiyemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikinyamakuru “Le Monde”, taliki 17 Mutarama 2021 cyasohoye inyandiko ya François Graner wavuze ibyo yabonye ku bubiko bw’uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Francois Mitterrand nyuma yo guhabwa uburenganzira muri Kamena 2020.
Muri iyi nyandiko harimo ko taliki 06 Gashyantare 1991, Jacques Pelletier, wari Minisitiri w’ubutwererane icyo gihe yoherereje Perezida Mitterrand ibaruwa, agaragaza ko ibintu mu Rwanda biteye impungenge. Ko Perezida Habyarimana atorohereza imishyikirano na FPR ahubwo ko ashyigikira abatavuga rumwe n’imishyikirano, barimo umudamu we, Kanziga Agathe n’akazu.
Taliki 03 Mata 1992, Gen Christian Quesnot wari umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare na Thierry De Beaucé wari umuyobozi mu biro bya Perezida boherereje Perezida Mitterrand ibaruwa, imenyesha ko mu Rwanda, imitwe yitwara gisirikare yashyigikiye ubwicanyi bushingiye ku moko. Ko kuba abasirikare b’Abafaransa bari bahari bashakaga gufasha ubutegetsi kugumaho.
Taliki 15 Gashyantare 1994, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yakiriye abantu 2 bari bahagarariye uruganda Thomson Brandt Armements (TBA), kugira ngo baganire ku itangwa ry’intwaro nubwo amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1992 yari yahagaritse gutanga amasasu n’ibindi bikoresho by’intambara ku butaka b’u Rwanda. Taliki 21 Mutarama 1994, UNAMIR yafashe ibisasu “mortar rounds” 1.000 (60mm) byari bigenewe FAR mu kigo. Ibiganiro bishya noneho byari ku bindi bisasu “mortar shells” 2000 (120mm) aho kubera gutinda kwishyura bari baratinze kubitanga.
François Graner, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru “Le Monde” yavuze ko inyandiko yarebyeho mu bubiko byemeza ko politiki y’u Bufaransa yashyizwe mu bikorwa mu Rwanda (1990-1994) ari ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ko rwose ari inkunga igaragara ku butegetsi bwari ho n’icyari kigamijwe. Avuga ko ariko, izo nyandiko, zigifite icyuho harimo uruhare rwa guverinoma y’ u Bufaransa mu iyicwa ry’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal n’uruhare rw’abayobozi b’Abafaransa bagumye mu turere tw’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside aho bakoraga akazi ko kuneka, gutanga imyitozo n’ibindi bikorwa bijyanye n’intamabara.
Uyu mushakashatsi yakomeje agaragaza ko ashidikanya ku mikorere ya Komisiyo y’amateka yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa ubu, Emmanuel Macron iyobowe na Vincent Duclert. Yerekana ko nubwo Komisiyo yatanga amakuru, ifasha gusa Perezida Macron kubona umwanya, mu gihe yirinda kwemera uruhare rwa guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. François Graner yasabye GoFrance guha uburenganzira abashakashatsi bose kugera muri ubwo bubiko kugira ngo hashobore gushyirwaho impaka zishingiye kuri demokarasi.
François Graner ni umunyamuryango w’ishyirahamwe Survie rirwanya uburyo ubwo aribwo bwose bwo kwivanga kwa gikoloni muri Afurika. Taliki 12 Kamena 20 nyuma y’icyifuzo cye, Inama Nkuru ya Leta yasohoye itangazo rigaragaza ko ryakuyeho imipaka yo kwinjira mu bubiko bw’uwahoze ari Perezida w’ u Bufaransa, Francois Mitterrand mbere y’igihe cy’imyaka 60 nk’uko byari bisanzwe biteganyijwe n’amategako. Ubu bubiko harimo inyandiko zanditswe n’abajyanama ba Perezida n’inyandikomvugo y’inama za Guverinoma.
Uwari Perezida w’u Bufaransa, François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye kuva muri Gicurasi 1981 kugeza muri Gicurasi 1995. Yapfuye muri Mutarama 1996.