Habonetse umukire kurusha abandi ku isi waciye kuri Jeff Bezos wari uwa mbere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/01/2021
  • Hashize 4 years
Image

Elon Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi bose ku isi ubwo umutungo we muri rusange wageze kuri miliyari $185,akaba aciye Kuri Jeff Bezos wabaye uwa mbere mu mwaka ushize.

Uyu ufite uruganda rw’imodoka rwa Tesla n’ikigo cy’ibyogajuru SpaceX, yageze ku gasongero ejo kuwa kane ubwo imigabane ya Tesla yazamukaga ku isoko ryayo Nk’uko Forbes ibitangaza.

Yafashe uyu mwanya awuvanyeho Jeff Bezos washinze iguriro kuri internet rya Amazon wari uwuriho kuva mu 2017.

Agaciro ka kompanyi ya Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi karazamutse cyane muri uyu mwaka, kuwa gatatu ku nshuro ya mbere kageze kuri miliyoni $700.

Ibi byatumye iyi kompanyi ubu ifite agaciro karusha aka Toyota, Volkswagen, Hyundai, General Motor na Ford uzishyize hamwe.

Elon Musk kuri iyi nkuru yasubije uruganda rwe rwari rubitangaje kuri Twitter ati: “Mbega uko bitangaje”. Yongeraho ati: “Yego, dusubire mukaziā€¦”.

Ubutumwa yigeze gutangaza mbere kuri Twitter bugaragaza imigambi afitiye umutungo we.

Bugira buti: “Hafi y’icya kabiri cy’ubutunzi bwanjye kigamije gukemura ibibazo ku isi, ikindi mu gushinga umujyi ufite byose kuri Mars kugira ngo hazabeho gukomeza k’ubuzima (ibinyabuzima byose) mu gihe Isi yasenywa n’ikibuye nka za dinosuars cyangwa intambara ya 3 y’isi ikaba tukisenya ubwacu”.

Biteganyijwe ko ubukungu bwa Musk bushobora kwiyongera kubera politiki nshya y’Abademokarate igiye gutegeka Amerika kandi ishyigikiye ikoreshwa ry’imbaraga zitangiza ikirere, nk’imodoka za Tesla.

Bezos nawe imari ye mu mwaka ushize yariyongereye. Icyorezo cya coronavirus cyatumye abantu benshi bifashisha iguriro rya Amazon.

Gusa kuba yarahaye 4% by’imari ye uwari umugore we MacKenzie Scott ubwo batandukanaga, byafashije Elon Musk kumucaho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/01/2021
  • Hashize 4 years