Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, yahuyeriye Igatuna ku mupaka na Museveni hamwe na Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inama iheruka ni yabaye ku wa 2 Gashyantare 2020, ari nabwo hemejwe ko inama itaha izabera i Gatuna, ku mupaka u Rwanda na Uganda bihuriraho.
Si ubwa mbere ibiganiro by’u Rwanda na Uganda bigiye kubera i Gatuna, kuko byanahabereye mu 2002 ubwo ibihugu byombi byari bimeranye nabi, nyuma y’ugushyamirana gukomeye kwabereye i Kisangani mu 1999 na 2000. Icyo gihe umuhuza yari Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere,
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW