Igisirikare cyongeye kwanikira izindi nzego mu bipimo by’imiyoborere myiza mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku nshuro ya 7 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard (RGS). 

Mu nkingi 8 zikorwaho ubushakashatsi, inkingi y’umutekano yongeye kuza imbere mu kugira amanota menshi (95.4%) avuye kuri 94.2% yo mu bushakashatsi bw’umwaka ushize. M

uri rusange inkingi zose uko ari 8 nta n’imwe yasubiye inyuma mu manota ahubwo amanota yarazamutse aho inkingi  y’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yazamutseho amanota menshi kurusha izindi (+8.96%); akaba ari na bwo bwa mbere iyi nkingi igize amanota ari hejuru ya 80%.

Inkingi y’imitangire ya service nayo yazamutseho amanota 7.5% kuko mu mwaka ushize yari ifite amanota 70.5% ubu yagize amanota 78.3%

Izi nkingi umunani zikubiyemo ibipimo 35 ibyo bipimo na byo bikaba bigizwe n’udupimo 136. 

Mu bipimo 35 byasuzumwe, ibigera kuri 23 byagize  amanota ari hejuru ya 80% na ho 12 bisigaye bigira hagati y’amanota  60% na 79%.

Mu nkingi umunani zakozweho ubushakashatsi, 5 muri zo zifite amanota ari hejuru ya 80%, mu mwaka ushize inkingi zagize hejuru y’aya manota zari 4. Na ho inkingi 3 zisigaye zagize amanota ari hagati ya 73% na 78%, bivuze ko uyu mwaka nta nkingi yigeze igira amanota ari hasi ya 73%.

 Inkingi 8 zisuzumwa harimo iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, Umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Kurwanya  ruswa no gukorera mu mucyo,  Iremery’imitangire ya serivisi, Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/12/2020
  • Hashize 4 years