Umugore yahisemo kwiyahura nyuma yo gutahura ko umugabo we agiye gushaka umugore wa kabiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umugore witwa Pamela Atieno w’imyaka 38 wo mu gace ka Kameji mu gihugu cya Kenya,yiyahuye nyuma yo gutahura ko umugabo we afite umukunzi Kandi bagiye gusezerana.

Raporo za polisi ya Kenya zigaragaza ko Pamela Atieno yabonywe mu gisenge cy’izu yimanitse kuri uyu wa gatanu mu gitondo aho baribatuye i Kameji mu ntara ya Rongo.

Umuyobozi wo muri ako gace Bwana Agoro John yabwiye polisi ko Atieno yiyahuye nyuma yuko amenye ko umugabo we ari gushaka kurongora umugore wa kabiri.

Agoro yagize ati:”Yabwiwe ndetse amenya ko umugabo we afite undi mukunzi bitegura ku rushinga,nibwo yahisemo kwiyahura.”

Atieno nubwo yiyahuye,ahubwo yari yahisemo kwica umugabo we mbere yuko abana n’uwo mugore wa kabiri.

Atieno yagize ati:”Nahisemo gupfa kubera ibanga ryawe rihishe ryo kurongora umugore wa kabiri,mpitamo kwiyahura.”

Michael Ondito umugabo w’uwo mugore yahakanye ibivugwa na Atieno,avuga ko yagiye mu murima ,aje asanga umugore we yimanitse.(yiyahuye)

Michael Ondito yagize ati:”Nahamagawe ndi mu murima mu gitondo,mu kugera mu rugo nsanga umurambo w’umugore wanjye yimanitse ndatungurwa kuko ntigeze ntongana nawe cyangwa ngo turwane.”

Agoro uyobora ako gace yihanije iki gikorwa abwira rubanda ko ntawagakwiye kwiyahura ahubwo hashakwa ubundi buryo bwo gucyemura ibibazo mu miryango..

Yagize ati:”Ibibazo byo mu ngo (mu miryango) ntibyatumye abantu biyica ubwabo (biyahura),hagakwiye gushakwa abajyanama ndetse n’inzobere mu bujyanama”.

Umuyobozi wa Polisi ya Rongo Boss, Peter Okiring,ubwo yemezaga inkuru y’uku kwiyahura, yavuze ko polisi yamenye iby’ayo makuru bajya kureba umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro.

Yagize ati:”Twatangiye iperereza kuri kiriya kibazo ,mu gihe kitarambiranye turaza gutangaza icyatumye uriya mugore yiyahura.”

Denis Fabrice Nsengumuremyi/Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2020
  • Hashize 4 years