COVID19: Abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’inkuru bigomwe umushahara

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 5 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangaza ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya Koronavirusi, Leta y’u Rwanda yemeje ko abayobozi mu nzego zinyuranye bigomwe umushahara wa Mata 2020.

Abo bayobozi ni abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ibi bigamije kunganira ingamba ziriho zigamije gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi.

Rivuga kandi ko Leta ikomeza gushimira Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no gukomeza kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya koronavirusi.

Nyuma y’aho mu Rwanda hagaragariye umuntu wa mbere wanduye Koronavirusi,Guverinoma yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ryayo. Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gusaba abantu bose kuguma mu ngo, aho ibikorwa byinshi byabaye bihagaritswe. Ibi bikaba byaragize ingaruka ku bantu benshi n’Igihugu muri rusange.

Kugeza ubu abamaze kwandura iki cyorezo bamaze kuba 104 barimo 4 bagikize barasezererwa bajya mu ngo zabo.

Guverinoma ikomeza gusaba Abaturarwanda bose gukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho kugira ngo iki cyorezo kirwanywe kugeza gitsinzwe.

Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 5 years