Mu bushinwa : batandatu barimo abaganga bafunzwe bazira gucuruza bimwe mu bice by’imibiri y’abantu
Inkuru y’ikinyamakuru bbc ivuga ko abo bagurisha ibyo bice by’imibiri y’abantu birimo impyiko nibindi bice bitandukanye harimo abaganga bo mu rwego rwo hejuru bane, bakora mubyo kwakira ibihimba by’abantu mu bitaro bakabikora babikura mu bantu bakoze impanuka y’imodoka cyangwa abantu bafite uburwayi bwo kuvira imbere
BBC ikomeza ivuga ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 abo baganga hamwe n’abandi bantu babiri babeshye imiryango y’abo bantu bapfuye ko batanze kubushake ibice by’imibiri yabo bakabitanga ngo arinkimfashanyo
BBC kandi ivuga ko Inkuru zitangwa n’ibinyamakuru byo mu Bushinwa zivuga ko Iki gihugu gifite ikibazo cy’ibice by’umubiri bike cyane, kikaba kiri kugerageza kongera umubare w’ibyo gikeneye, leta isaba abaturage kubitanga kubushake
Muganga mukuru ukora mu gisata cyita kundembe, Yang Suxun, yageraga imiryango y’umurwayi akayisaba nimba bakwemera gutanga ibihimba by’umurwayi wabo ku bushake. Uwo muryango ugashyira umukono ku masezerano yubwumvikane ariko nyuma bikaza kugaragara ko yari amasezerano y’amanyanga.
Inkuru zivuga ko ibyo bihimba byagurishwaga ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bitaro
Aya makuru akaba yaramenyekanye nyuma y’aho umuhungu witwa Shi xianglin umwe mubakuwemwo bimwe mu bice by’umubiri agiriye amakenga.
nyuma y’amezi menshi nyina umubyara apfuye mu mwaka wa 2018.
Nshimiyimana Emmanuel