NEC yatangaje ko Minani Epimaque wo mu Ishyaka PSD yanze gusimbura Depite Ngabitsinze ku mwanya w’ubudepite

  • admin
  • 08/04/2020
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangaje ko Minani Epimaque wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) yanze gusimbura Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Itangazo NEC yashyize ahagaragara rigira riti “ Nshingiye ku ibaruwa yandikiwe na Perezida w’ishyaka rihananira demukarasi n’imiberehomyiza y’abaturage( PSD) yo ku wa 06/04/2020 ayimenyesha ko Bwana Minani Epimaque atifuza , ku mpamvu ze bwite , gusimbura Bwana Depite Ngabitsinze Jean Chrysotome nk’uko ya byanditse mu ibaruwa yo ku wa 06/04/2020 akanayigenera copi”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha Abanyarwanda ko uzasimbura Ngabitsinze Jean Chrysostome mu Mutwe w’Abadepite ari Bizimana Minani Deogratias, No 8 ku rutonde ntakuka rw’abakandida-depite ba PSD mu matora yabaye muri Nzeri 2018.’’


Ingingo ya 94 y’itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda ryo muri Nyakanga 2019 ivuga ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku rutonde, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku rutonde yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Icyakora, iyo hari impamvu zituma ibyo bitubahirizwa, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki ryandikira Komisiyo risobanura iyo impamvu mu gihe kitarenze iminsi itanu. Iyo ku mpamvu iyo ariyo yose, Umudepite watorewe ku rutonde rw’umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu murimo we w’ubudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite abimenyesha Komisiyo mu gihe kitarenze iminsi icumi kugira ngo itangaze amazina y’Umudepite usimbura.

Komisiyo igomba kuba yatangarije Abanyarwanda amazina y’Umudepite mushya mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye igihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite abiyimenyeshereje.

Minani Epimaque wanze kuba Depite ni munti ki?

Minani Epimaque yabonye izuba ku wa 5 Mutarama 1980. Ni umugabo wubatse, ufite umugore umwe n’abana batatu.

Minani usanzwe ari Umunyamabanga wa PSD mu Ntara y’Amajyepfo, amaze imyaka 10 akora mu Rukiko rw’Ikirenga nk’Umushakashatsi mu by’Amategeko, umwanya yagiyeho mu 2010.

Afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) akagira n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Butegetsi bwite bwa Leta (Public Administration) yakuye muri Kaminuza ya Tsingua mu Bushinwa. Yize no mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Mu yindi mirimo, yakoze mu bigo bitandukanye aho yagiye ashingwa ubushakashatsi. Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibaruramibare ashinzwe ubushakashatsi kuva mu 2001 kugeza 2007. Yahavuye ajya mu cyari PSI naho ashinzwe ubushakashatsi, yakoze muri Sonarwa ashinzwe Ubucuruzi mu Ishami ry’Ubwishingizi bw’Ubuzima. Yanabaye umwarimu.

Yakoze muri Minisiteri y’Uburezi ashinzwe ubushakashatsi aho yavuze akajya mu Rukiko rw’Ikirenga aho yatangiye ku wa 1 Mata 2010 kugeza uyu munsi yanze kuba umudepite.


Richard Ruhumuriza/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/04/2020
  • Hashize 5 years