Ubushyamirane burimo no kwicana bimaze iminsi biyogoza wa mutwe w’iterabwoba wa FDLR

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/11/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubushyamirane burimo no kwicana bimaze iminsi biyogoza wa mutwe w’iterabwoba wa FDLR, buragenda busatira ihirikwa ry’abari ibikomereza muri uwo mutwe w’abajenosideri. Ubu inkuru ivugwa ni uko uwitwa Gen Byiringiro Victor yanzwe urunuka, ndetse bakaba bifuza kumwohereza mu kiruhuko cy’izabukuru, dore ko ngo yamaze no kubakirwa “bulende” mu nkambi ya Nyakivala muri Uganda.

Uwitwa Gen Pacifique Omega, ari nawe uyobora ishami rya gisirikari rya FDLR, ashinja Byiringiro kuba atagishoboye, agasaba ko yasimburwa na Sirilo HENGANZE, wahoze ari Burugumestri w’icyari Komini Satinskyi, hari muri Gisenyi y’icyo gihe. Uyu Henganze kimwe n’abandi bo muri FDLR ni umujenosideri ruharwa, n’ubwo urubanza rwe rwabaye ari mu mashyamba ya Kongo,inkiko zo mu Rwanda zikaba zaramukatiye igifungo cya burundu.

Ibyo kurekura ubutegetsi ariko Victor Byiringiro ntabikozwa, n’ubwo inyeshyamba za FDLR zimushinja kwikubira imisanzu y’ababafasha n’ibisahu birirwa bacuza abaturage b’Abanyekongo, none ngo baricira isazi mu jisho. Inama zose Byiringiro Victor yagiye atumiza ngo bagire ibyo bumvikanaho zarananiranye, abanzi be batinya kwicirwa mu nzira bava cyangwa bajya muri iyo nama.

Kurwanira imyanya y’ubutegetsi , n’ irondakarere byavuyemo kwikiza abo batangiye kwita”inyenzi”, maze si ukwicana karahava. Ni uko Gen Secyugu na gen Kalebu bishwe batezwe igico, ndetse n’abandi ubu bakaba barahiye ubwoba ko urupfu rwabo rrwegereje. Mubo twashoboye kumenya bashobora kuhasiga agatwe mu minsi ya vuba, harimo Gen Nzabanita Lusiyani Karume na Gen Mutunzi bari inshuti za gne Silivesitiri Mudacumura, wishwe n’inabo za Kongo umwaka ushize.

Biravugwa kandi ko uwitwa Col Ruhinda wayoboraga umutwe w’abasirikare” badasanzwe” yaba atagicana uwaka n’izindi nterahamwe nkuru, kuko we yamaze kwibera umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa na P5 ye, nubwo abasesenguzi basanga ahungiye ubwayi mu kigunda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/11/2020
  • Hashize 4 years