Nduhungirehe Olivier yirukanwe muri Guverinoma
- 09/04/2020
- Hashize 5 years
Amb. Nduhungirehe Olivier wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yirukanwe ku mwanya yari ariho.
Uyu mugabo wabaye amabasaderi w’u Rwanda muri Loni yirukanwe kuri uyu mwanya uyu munsi kuwa Kane tariki 9 Mata 2020. Yazize imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za leta mu kazi yari ashinzwe.
Ni umwanya yakuweho na Perezida wa Repubulika nkuko abyemererwa n’itegeko nshinga.
Ibi byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2020. Ni umwanya yari amazeho igihe, akaba yarawugiyeho avuye muri ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi.
Amb. Olivier Nduhungirehe w’imyaka ikabakaba 45 y’amavuko, arubatse afite umugore n’abana babiri, umukobwa w’imyaka 13 n’umuhungu w’imyaka 11.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Gestion fiscale yavanye muri Kaminuza ya ULB ( Universite Libre de Bruxelles-Institut Solvay). Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Licence) mu mu mategeko yayiherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain).
Amaze kurangiza Kaminuza yabaye umujyanama w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bakomeza gukorana no muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho bari bamuhaye indi mirimo.
Yigishije kandi muri Kaminuza eshatu nk’umwarimu udahoraho (Professeur visiteur), aho yigishaga amasomo ajyanye n’iby’amategeko, muri ULK, Kaminuza y’Abadivantisite na Kaminuza y’i Kabgayi.
Nyuma yaje kujya mu kanama gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi ( Cellule de forme du droit des affaires/Business Law Reform Cell) muri Minisiteri y’Ubutabera, ariho yavuye ajya muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, aho yabaye umujyanama wa mbere kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2010.
Yavuye muri Ethiopia ajya gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho yari umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Yari afite kandi umwanya bita “Deputy permanent Representative et Permanent Mission of Rwanda to the United Nations”.
Yatashye mu Rwanda muri Gicurasi 2015 aho yagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga ni ako kazi yakoraga kugeza tariki ya 10 Nzeri 2015 ubwo yagirwaga ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Kuwa 30 Kanama 2017 ni bwo Olivier Nduhungirehe, wari umaze imyaka ibiri ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, akaba yakuwe kuri uyu mwana kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2020.
Nduhungirehe ni uwo mu ishyaka PSD. Yari azwi cyane nk’umwe mu bayobozi bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW